Ya tariki ya mbere y'ukwa Munani yaririmbwe mu ndirimbo 'Ntawamusimbura' iri mu za nyuma Meddy yashyize hanze akibarizwa muri Press One.
Iyi indirimbo ikaba mu myaka itandatu imaze ikomeje guca uduhigo mu minsi mike ishize yujuje abayumvise banayirebye binyuze ku rubuga rwa Youtube inshuro Miliyoni 10.
Bishimangira umwimerere wayo aho abacyitabira kuyumva bagihari cyane ko ari imwe mu ndirimbo zirimo amagambo y'urukundo adaterateranije wumva ari inkuru mpamo.
Ibintu bitari kure y'ibyo Meddy ubwe yumvikanye muri Nzeri 2021 yivugira ati'Byantwaye umwaka urenga kugira ngo mbashe ku mwemeza ko yajya mu mashusho y'indirimbo yanjye.'
Uwo ntawundi uyu muhanzi yavugaga ni Mimi Mehfira, aha Meddy yumvikanishaga ukuntu indirimbo 'Ntawamusimbura' yamugoye kuyitunganya mu buryo bw'amashusho.
Ati'Hari naho byageze abantunganyirizaga amashusho batangira gusa n'ababivamo bavuga ushaka ko iyi ndirimbo irangira cyangwa ushaka gukomeza kwiganirira n'uyu mukobwa.'
Meddy aha yasobanuraga ko yumvaga ntawundi mukobwa wajya muri aya mashusho nyamara Mimi agakomeza kubyanga avuga atayijyamo ahubwo yamufasha gushaka uyijyamo.
Nyuma y'igihe uyu muhanzi yaranze kuva ku izima,Mimi yaje kwemera.Meddy agaruka ku munsi batangiraga gufata amashusho yagize ati'Ndibuka umunsi yazaga ngo dufate amashusho yari mwiza.'
Yongeraho ati'Nari kumwe n'inshuti zanjye Chris na Cedru baravuga ngo ibi bintu n'ubusazi [Ni mwiza] bwa mbere mu mateka byarananiye mbura imyitwarire imbere ya Camera.'
Nyuma y'uko indirimbo barangije kuyikora, Meddy na Mimi bakomeje kuba inshuti,ubucuti burakura birangira babaye abakunzi byanaje no kurangira nyuma y'imyaka igera kuri itanu bamenyanye banatangiye gukundana biyemeje kubana.
Ni mu bukwe bw'amateka bwabaye muri Gicurasi 2021 bwitabirwa n'ibyamamare by'imbere mu myidagaduro nyarwanda, kuri ubu bakaba bafitanye umwana umwe w'umukobwa bise 'Myla Ngabo'.Meddy yavuze ko byamutwaye umwaka ngo yemeza Mimi ko yakwemera kujya mu ndirimbo 'Ntawamusimbura'Â Mimi yabwiraga Meddy ko atabona umwanya kuko aba afite akazi kenshi nyamara nyuma yo kubona atava ku zima aza kubyemeraIndirimbo 'Ntawamusimbura' uburyohe bwayo bugenda bwiyongera umunsi ku wundi bishimangirwa n'ubwiyongere bw'abayireba n'abayumva binyuze ku mbuga zicururizwaho umuzikiNyuma yo guhurira mu ndirimbo 'Ntawamusimbura' Meddy na Mimi batangiye gufatanya urugendo rw'ubuzimaIndirimbo bamwe bazirikana cyane kuwa tariki ya mbere y'ukwa Munani yashibutseho ubukwe bw'agatangaza mu mateka y'imyidagaduroKuri ubu Meddy na Mimi n'ababyeyi b'umwana umwe w'umukobwa bise 'Myla Ngabo'Inkuru ya 'Ntawamusimbura' yubakiye Meddy ubundi buzima aha yari kumwe na Myla Ngabo,imfura ye