Ukuri kwa Corneille Nangaaa kuba FDLR isigaye irinda Tshisekedi gushobora kumusiga inyuma y'igihome nkuko byatangajwe na Muyaya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izina Corneille Nangaa ni izina rikomeye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko yayoboye Komisiyo ishinzwe amatora, Commission Electorale Nationale (CENI) mu minsi ishize akaba yaratangaje ko abarwanyi b'umutwe wa FDLR binjijwe mu mutwe udasanzwe ushinzwe kurinda Perezida Tshisekedi n'izindi nzego nkuru z'igihugu. Corneille Nangaa yavuze ko ibi ari ingaruka z'umusaruro muke w'ibihe bidasanzwe washyizweho mu burasirazuba bw'iki gihugu mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru niya Ituri.

Nyuma y'ukuri kwa Corneille Nangaa, umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo Patrick Muyaya urangwa no kwivuguruza gukabije yavuze ko Nangaa azakurikiranwa n'inkiko.

Mu kumusubiza Nanga ntiyariye iminwa yamubwiye ko ibyo bavuga babifitiye amakuru n'ibimenyetso bihagije.

Nangaa wemeje ko aziyamamariza kuyobora Congo-Kinshasa avuga ko atumva uko byagenze kugira ngo Kinshasa itsure umubano n'imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ziriya ntara, kandi ku ikubitiro yari yariyemeje kuyirandura burundu.

Nubwo Patrick Muyaya atangaza ko Tshisekedi yiyemeje kudakorana n'imitwe yitwaje intwaro, yibagiwe ko mu kwezi kwa  Kamena 2023 Ministiri w'Amashuri Makuru na Kaminuza Muhindo Nzangi yatangaje kumugaragaro ko icyifuzo cyo gushyira mu ngabo abazwi nka Wazalendo (Urubyiruko rukunda igihugu) cyaganiriwe mu nama y'abaminisitiri yari iyobowe na Tshisekedi.

Bemeje ko bagomba guhembwa kandi bakambikwa nka FARDC. Wazalendo ihuza imitwe yose yitwara gisirikari yo muri Congo yanga urunuka abo mu bwoko bw'Abatutsi hiyongereyeho umutwe witwaje intwaro wa FDLR

Nangaa yongeyemo ko umutwe wa CODECO umaze imyaka ukorera ubwicanyi abo mu bwoko bw'abahema mu ntara ya Ituri usigaye warahawe intwaro ndetse n'ibikoresho byo gucukura amabuye y'agaciro.

Muyaya yigaramye FDLR, mu gihe raporo y'impuguke za Loni zakunze kugaragaza ko uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda ufitanye imikoranire n'Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).

Mu mpera za Mata 2021 ni bwo Perezida Félix Antoine Tshisekedi yshyizeho ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu y'Amajyaruguru na Ituri, nyuma y'imyaka myinshi zarayogojwe n'imitwe yitwaje intwaro.

Kuva icyo gihe Tshisekedi yahise akuraho ubutegetsi bwa gisivile bwayoboraga ziriya ntara ashyiraho ubwa gisirikare, mu rwego rwo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Mai-Mai, ADF na CODECO.

Nyuma y'imyaka irenga ibiri ibihe bidasanzwe bishyizweho, abenshi bahuriza ku kuba nta musaruro byigeze bizana muri Kivu y'Amajyaruguru na Ituri. Inteko ishinga amategeko y'icyo gihugu yatoye yamagana kongera ibihe bidasanzwe mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru na Ituri mu gihe Muyaya yemeza ko byatanze umusaruro.

The post Ukuri kwa Corneille Nangaaa kuba FDLR isigaye irinda Tshisekedi gushobora kumusiga inyuma y'igihome nkuko byatangajwe na Muyaya appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ukuri-kwa-corneille-nangaaa-kuba-fdlr-isigaye-irinda-tshisekedi-gushobora-kumusiga-inyuma-yigihome-nkuko-byatangajwe-na-muyaya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukuri-kwa-corneille-nangaaa-kuba-fdlr-isigaye-irinda-tshisekedi-gushobora-kumusiga-inyuma-yigihome-nkuko-byatangajwe-na-muyaya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)