Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w'Intwari mu Ntara y'Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mukindi, Umudugudu wa Nyakabungo. Iyi Ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w'Intwari ifite umwihariko irusha izindi ngoro ndangamurage hafi ya zose zo ku Isi bitangazwa
Iyi ngoro iherereye ahari ibiro bya FPR Inkotanyi, irimo n'indaki ya Perezida Paul Kagame ikoze mu nyuguti ya L, yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati yo mu 1990-1994 no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanifashishwaga n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye
Mu 2018 Ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside niyo yasuwe cyane, ikurikirwa n'Ingoro y'Imibereho y'abanyarwanda i Huye, Ingoro y'Abami i Nyanza n'Ingoro y'Ubugeni n'ubuhanzi yahoze yitwa iy'abaperezida iri i Kigali.
Gusura Ingoro z'umurage w'u Rwanda abana n'abanyeshuri bishyura 700 Frw, abakuru bishyura 1500 Frw, abo muri Afurika y'Iburasirazuba bishyura 3000 Frw naho abandi banyamahanga bakishyura 6000 Frw.
Amakuru dukesha Urubuga rw'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA ahamya ko; Abasura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu ku Murindi w'Intwari mu karere ka Gicumbi, bavuga ko aka gace ari ikimenyetso cy'uburyo Abanyarwanda bivanye mu bibazo, bityo ko ubumwe bwabo ari bwo zingiro mu gukomeza guteza imbere igihugu.
Mu nkuru yasotse ku Igihe.rw hambere yavugaga ko; 'Perezida Paul Kagame ubwo yashyiraga ibuye ry'ifatizo ahazubakwa Ingoro y'umurage wo kubohoza igihugu ku Mulindi w'Intwari, urugamba rwatangijwe na FPR Inkotanyi kuya mbere Ukwakira 1990, yatangaje ko Mulindi na FPR ari imbuto y'aho u Rwanda rugeze, kuko ibyahabereye byarugejeje ku mateka akomeye rukigenderaho.'
Â
Mulindi, mu murenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi, Intara y'Amajyaruguru ni ho hari ibirindiro bikuru bya FPR Inkotanyi mu gihe cy'urugamba rwo kubohoza igihugu mu 1990.
Ku Mulindi ni ho haberaga inama zafatirwagamo imyanzuro yo kubohora igihugu, ni ho bakiriraga abashyitsi babaga baje gusura ingabo za FPR Inkotanyi, akaba ari na cyo gicumbi gikuru cyo kubohoza u Rwanda.
Perezida Paul Kagame ubwo yari amaze gushyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ingoro y'umurage wo kubohoza igihugu, yavuze ko buri kintu cyose kigira aho gikomoka.
Ati 'Igiti kirakura kikaba kinini nyamara kiba cyaravuye ku rubuto rutoya, rimwe na rimwe udashobora no kubonesha ijisho. Iyi ngoro igiye kubakwa hano izajya itwibutsa urugendo twagendanye n'abanyagicumbi, bikaza no kugera ku Banyarwanda bose. Ibyabereye hano ku Murindi byagejeje u Rwanda ku mateka akomeye tukigenderaho n'ubu n'ubwo urugendo rukiri rurerure.
Ikinyabupfura Ingabo z'u Rwanda zigira ni cyo cyashingiweho kugira ngo itsinde urugamba, ni na cyo kigishingirwaho mu kurwana urugamba urwo ari rwo rwose, rwaba urw'amajyambere n'izindi. Mulindi na RPF umuntu yabigereranya n'imbuto zimaze gukura, zikaba zimaze gutanga ikintu kinini gifitiye Abanyarwanda akamaro.'
Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko kugira urwibutso, kuko bikwibutsa aho wavuye n'aho ugana ndetse ugafata umwanzuro w'icyo ukwiye gukora.
Perezida Kagame yasabye abaturage bo ku Murindi gukora bakiteza imbere, amahirwe buri munyarwanda yahawe bakayabyaza umusaruro.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ibikorwa FPR Inkotanyi imaze kugeraho mu myaka 25 bingana n'ibyo mu myaka 75.
Nsengimana wabaye ku Mulindi igihe FPR Inkotanyi yari ihatuye yavuze ko Ingabo za FPR Inkotanyi zababereye abavandimwe bakomeye. Ati 'Baratuvuye, batwubakira amashuri; FPR Inkotanyi yaritandukanye n'ingabo za FAR zarangwaga n'igitugu.'
Ku Mulindi ahagiye kubakwa ingoro y'umurage yo kubohoza u Rwanda, izubakwa haruguru gato y'uruganda rw'icyayi rwa Mulindi, hafi gato y'inzu yo munsi y'ubutaka umukuru w'igihugu Paul Kagame yari acumbitsemo igihe cy'urugamba.
Â
Â
The post Umubare w'Abashaka Kumenya Amateka y'Urugamba Bagasura ku Murindi w'intwari Ukomeje Gutumbagira appeared first on RUSHYASHYA.