Umucuruzi w'umunyarwanda wagendaga mu modoka ya Rand Rover yaguye muri Gereza yo muri Uganda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umucuruzi w'umunyarwanda wagendaga mu modoka ya Rand Rover yaguye muri Gereza yo muri Uganda.

Umucuruzi w'Umunyarwanda wabaga i Kampala muri Uganda yapfiriye muri Gereza z'Urwego rw'Ubutasi rwa Gisirikare, CMI, mu buryo butarasobanuka kugeza ubu.

Uwo mucuruzi yitwaga Fred Kamariza, yari umwe mu bazwi mu Mujyi wa Kampala ndetse kenshi yakundaga kugaragara mu modoka ye nziza ya Range Rover ifite pulake ya Uganda yanditse mu mazina ye, Fred K.

 

CMI ni Urwego rw'Ubutasi rw'Igisirikare cya Uganda.

Uru rwego ntacyo ruratangaza kugeza ubu ku rupfu rw'uyu mugabo.

Ikinyamakuru IGIHE gutangaza ko urupfu rwa Kamariza rwabaye mu mpera z'icyumweru gishize ku wa Gatandatu ku mugoroba, aho ngo yapfuye yiyahuye.

Bivugwa ko yaba yarasimbutse igorofa rya kabiri ry'inyubako ya CMI i Mbuya.

Hari n'andi makuru anyomoza iby'uko yaba yarasimbutse igorofa kuko nta kintu na kimwe kigaragaza aho yaba yarasimbutse n'aho yapfiriye.

Bivugwa kandi ko Kamariza yafashwe n'abakozi ba CMI bafatanyije n'abashinzwe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba babarizwa mu mutwe wa JATT ( Joint Anti-Terrorism Task Force), bakajya ku mufunga, gusa ibyo yari akurikiranyweho ntibirasobanuka.

Hari n'andi makuru avuga kandi ko uyu mugabo yaba yashinjwaga ibyaha bijyanye n'ikoranabuhahanga, gusa nta gihamya cyabyo iraboneka.

Abo mu muryango we bavuze ko bababajwe n'urupfu rwe.

Ikiriyo cyo kumwibuka kiri kubera i Kampala ndetse hari na gahunda yo gucyura umurambo we mu Rwanda.

Umuvugizi wungirije w'Ingabo za Uganda, Col Deo Akiiki, yabwiye Daily Monitor ko nta makuru afite ku rupfu rwa Kamariza.



Source : https://yegob.rw/umucuruzi-wumunyarwanda-wagendaga-mu-modoka-ya-rand-rover-yaguye-muri-gereza-yo-muri-uganda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)