Umutoza mukuru wa Police FC, Mashami Vincent ntabwo yatoje umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona baraye batsinzemo Sunrise FC, ni nyuma y'ibibazo yagize byo mu muryango aho umugore we yakoze impanuka.
Ejo Police FC yakinnye na Sunrise FC iyitsinda 2-0, wari umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona ya 2023-24.
Ni umukino benshi batunguwe no kubona umutoza Mashami Vincent atawutoje kandi yarakoresheje imyitozo ya nyuma. Bisengimana Justin, umutoza wungirije ni we watoje uyu mukino.
Nyuma y'uyu mukino Binsengimana Jutsin yabwiye itangazamakuru ko impamvu umutoza mukuru adahari ari uko hari ibibazo byo mu muryango yagiye kwitaho.
Ati 'ni ikibazo cyo mu muryango, yego byabaye ngombwa ko ubuyobozi bumuha uruhushya kugira ngo adatoza kuko ni ikibazo byari ngombwa ko aba ahari.'
Amakuru avuga ko ikibazo cyatumye adatoza uyu mukino ari uko umugore we yakoze impanuka akaba yari yagiye kumwitaho kwa muganga.