Umugore yagiye mu murima we maze acukura umwobo ashyiramo amazi ni uko maze ahamagara umuryango we bajya kwidumbaguza gusa ariko ukuntu bavuyemo basa byatumye bahabwa urw'amenyo (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore yagiye mu murima we maze acukura umwobo ashyiramo amazi ni uko maze ahamagara umuryango we bajya kwidumbaguza gusa ariko ukuntu bavuyemo basa byatumye bahabwa urw'amenyo.

Umugore wo mugihugu cya Kenya, yatunguye abantu kubera ibyo yakoze avugako ashakira abana be ibyishimo no kwimara agahinda gakabije yatewe n'umugabo we.

Uyu mugore wagarutsweho cyane na benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga, azwi ku izina rya Mercy

Mercy yagiye mu murima we uhinzemo urutoki ibigori n'ibishyimbo afata isuka n'igitiyo acukuramo icyobo yise 'pisine'

Muri iyi pisine uyu mugore yiyubakiye yashyizemo amazi menshi cyane kubera ibitaka byinshi amazi yahise ahinduka urwondo.

Uyu mugore n'abana be bagiye mucyondo barivuruguta karahava bameze nk'aboga muri pisine, ibi akaba ari nabyo byatangaje cyane ababonye aya mafoto.Uyu mugore yavuzeko yakoze ibi agamije gushimisha abana be ndetse ahamyako yabikoze murwego rwo kwimara agahinda gakabije yatewe n'umugabo we.

Uyu mugore yanasabye umugabo we nawe kuba yaza bakifatanya bagasangira ibi byishimo.

AMAFOTO



Source : https://yegob.rw/umugore-yagiye-mu-murima-we-maze-acukura-umwobo-ashyiramo-amazi-ni-uko-maze-ahamagara-umuryango-we-bajya-kwidumbaguza-gusa-ariko-ukuntu-bavuyemo-basa-byatumye-bahabwa-urwamenyo-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)