Umugore yararaga avuza induru abaturanyi bakaza gutora ubusurira! Umugabo n'umugore we bafashe icyemezo nyuma y'uko umugore yararaga avuza induru bari gutera akabariro bigatuma abaturanyi babyuka bakaza kwiyumvira.
Umugabo n'umugore bo mu gihugu cya Kenya bahisemo kuva mu mujyi bisubirira mu cyaro kubera ko babuze amikoro atuma bakodesha ahantu hatuma bisanzura mu gikorwa cyo gutera akabariro.
Bwana Boaz wakoraga akazi ko gucunga umutekano mu mujyi umwe wo muri Kenya yavuze ko we n'umugore we Jael, bagowe no kubana n'abaturanyi babo kubera ko uyu mugore we yagiraga urusaku rwinshi mu gihe cyo gutera akabariro.
Aba ngo babaga mu nzu zidafite ibikuta imbere ahubwo hifashishijwe amabati kugira ngo batandukanye ibyumba.Icyakora ngo kuri uyu mugabo byari bigoye kuko umugore we yavuzaga induru cyane batera akabariro.
Kubera iyo mpamvu,ngo nta buzima bwite bwabaga mu bari bazituyemo kuko buri wese yumvaga ibyo mugenzi we ari gukora cyangwa ibyo avuze.
Muri iyo mibereho,gutera akabariro ku bashakanye ngo byari ibintu bigoye cyane.
Twe n'abaturanyi bacu twacurangaga radiyo cyane tugiye gutera akabariro kugira ngo tugabanye urusaku.
Icyakora ikindi kibazo aba bari bafite nuko bari bafite abana babiri kandi bakeneye ko nabo batamenya ko bari gutera akabariro.
Aba bavuze ko iyo bashakaga gutera akabariro ku manywa batumaga kure abana hanyuma bagakinga ariko nijoro byabaga bigoye kuko ngo byasabaga ko bategereza ko basinzira.