Umuhanzi nyarwanda uhuye na Perezida yungu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Christopher  yamaraga gufata ifoto na Perezida Kagame Bruce Melodie yaje gutangaza ko nubwo atigeze agira ayo mahirwe yo guhura na Perezida ariko yizeye ko umunsi umwe bazahura kuko ari Perezida ukunda abakozi,gusa tariki 19 Kanama 2023 inzozi zabaye impambo.

Ni nyuma y'uko  Bruce Melodie yisanze mu bahanzi bazatarama mu birori by'iserukiramuco rya African Giants aho Perezida wa Repebulika Paul Kagame yabyitabiraga.


Ku ikubitiro abifashijwemo na Masai Ujiri, Diamond Platnumz yahuye na Perezida wa Repebulika  y'u Rwanda ,Paul Kagame agenda amushimira cyane.

Ubwo hitegurwaga ibirori byo gusoza iri serukimuco, Davido yageze mu Rwanda ku wa Kane nyuma  ku wa Gatanu Masai Ujiri ajyana Davido mu biro bya Perezida barahura baraganira ku nshuro ya kabiri nyuma y'uko bahuye mu mwaka wa 2014.

Abantu babonye Bruce Melodie atajyanye na Davido mu biro bya Perezida bumva ko birangiye azaza kuririmba gusa nk'ibisanzwe akigendera.

Nyamara ubwo yamaraga kuririmba, yisunze ikiraro Diamond yanyuzeho ari Masai Ujiri, nyuma  amuhuza na Perezida aba akabije inzozi ze  utyo.

Kuva icyo gihe, abantu bakwibaza ngo guhura na Perezida bifite kamaro ki cyangwa ni he umuhanzi yungukira?

Icyo kibazo abantu benshi bashobora kwibaza, twakibajije bamwe mu byamamare mu ngeri zitandukanye , batubwira icyo guhura na Perezida bivuze. 

1.Aline  Gahongayire 

Ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza  Imana yagize icyo avuga ku kuba yahura na Perezida wa Repebulika ndetse n'icyo ashobora kungukira mu guhura na Perezida. 

Aline Gahongayire yagize ati "Ni ibintu by'agaciro cyane guhura nawe (Perezida Paul Kagame) kuko natwe turi abafana be kandi biba byiza kumenya ko nawe azi ibyo ukora ndetse bikanakongerera imbaraga zo gukora  kuko uba uziko na wa wundi ufana akurikirana ibikorwa byawe. Tekereza nawe ufite icyo ukora uzi ko hari umuntu uhereza agaciro uzakurikirana ibyo bikorwa byawe uko wabikora?"


Aline Gahongayire asanga guhura na Perezida ari umugisha ukomeye cyane.

2.Nzeyimana  Luckyman

Umunyamakuru Luckyman Nzeyimana  uri mu bakurikiranira  hafi amakuru menshi y'abahanzi, yatubwiye ko byongerera imbaraga abahanzi ndetse bakarushaho gukora cyane kuko bazi ko ibikorwa byabo binyura benshi ndetse akarushaho gukora ibifitiye agaciro u Rwanda kuko nawe aba yareretswe ko ari uwa agaciro.

Lucky yagize ati "Ni ukwerekana ko Umukuru w'Igihugu ibyo abahanzi bakora arabibona kandi arabizi, icyo bivuze ni ukwerekana agaciro umuhanzi afite mu Rwanda ariko na none ni ugukomeza guhatana kugira ngo akomeze agirire abahanzi icyizere abafitiye uyu munsi. Bisobanuye ko umuhanzi ari uw'agaciro mu Rwanda nawe ko agomba gukora ibifitiye agaciro u Rwanda n'abanyarwanda"


Nzeyimana  Lucky yavuze ko ari agaciro gakomeye ku muhanzi guhura na Perezida. 

3.Patycope 

Nk'umwe mu bantu babaye mu muziki kuva na kera, Rukundo Patrick uzwi nka Patycope yatubwiye ko guhura na Perezida ugafata  ifoto nawe ari ikintu cyo kubyaza umusaruro kuko ari amahirwe abonwa n'abantu bake cyane bityo uburyo bwo kwamamara umuhanzi aba abonye haba hakurikiyeho kububyaza umusaruro. 

Patycope yagize ati "Perezida ashobora kutaguha amafaranga ariko akagushyira ku mbuga nkoranyambaga zayaguha nk'uko hari uwabona Bruce Melodie na Perezida  akamumenya atari asanzwe amuzi cyangwa se undi muhanzi akaba yakwemera ko bakorana indirimbo mu buryo bworoshye kubera ubwamamare Perezida yaba yaramuhaye."


Patycope abona ko guhura na Perezida bituma hari urwego rumwe umuhanzi avaho n'urundi rwego ageraho

4.K John 

Uyu mugabo wahoze mu ruganda rw'umuziki akaba ari umwe mu bagize uruhare rufatika mu iterambere ry'abahanzi benshi mu Rwanda, yagize icyo avuga ku guhura na Perezida yemeza ko ari amahirwe adasanzwe.

Kalisa John uzwi nka K John yagize ati "Kuba umuhanzi yahura na Perezida ari Perezida ubwe wamutumiye ni iby'agaciro kuko bigaragaza ko ibyo ukora igihugu kibiha agaciro ndetse na Perezida ubwe abona ko hari icyo wafasha mu kubaka Igihugu, urugero turufate nk'iyo Perezida afite Umunsi wo guhura n'urubyiruko ni uko aba abona ko mu bikorwa bye ateganya hari aho azakenera urubyiruko kandi azirikana uruhare rugira mu iterambere ry'igihugu''.


K John yavuze ko bisobanuye ko umuhanzi aba afitiye igihugu akamaro ndetse akaba ari ah'umuhanzi kugira ngo agaragaze agaciro afite.


Muneza Christopher nawe yahuye na Perezida Kagame  afata n'ifoto y'urwibutso


Diamond nawe yahuye na Perezida Kagame, ataha  iwabo muri Tanzania amuvuga imyato 


Davido yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye  ndetse no mu 2014  barahuye 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133444/umuhanzi-nyarwanda-uhuye-na-perezida-yunguka-iki-icyo-ibyamamare-bivuga-133444.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)