Ni igihe kitari kinini Semuhungu Eric afunzwe azira ibyaha bitandukanye, nyuma yifungwa rye benshi batangiye kwibasira umwe mu bahanzi ba banyarwanda bavuga ko yaba ariwe wamufungishije.
Cyane cyane abakoresha urubuga rwa YouTube nibo bakomeje kwibasira umusore Shaffy ndetse uri mu bakunzwe hano mu Rwanda. Ubundi uyu musore asanzwe aba mu leta z'unze ubumwe za America gusa vuba aha yaherukaga mu Rwanda.
Ibyuko yaba yaramufungishije byavuzwe nyuma y'ibivugwa ko uyu musore Shaffy haba hari umubano yigize kugirana na Semuhungu nkuko bigaragara ku ifoto ikurikira.
Gusa uyu musore abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ndetse ababaye cyane yagaragaje ko atishimiye ibyamuvuzweho n'uyu musore wagiye kumusebya kuri YouTube avuga ko ariwe wafungishije Semuhungu.
Ndetse ugendeye ku magambo uyu musore yatangaje yagaragazaga ko ibimuvugwaho ari ukumubeshyera.
Â