Umukinnyi ikipe ya APR FC yasinyishije bivugwa ko imutwaye Rayon Sports kugeza ubu ntabwo umutoza arimo kwishimira imikinire ye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ikipe ya APR FC yasinyishije bivugwa ko imutwaye Rayon Sports kugeza ubu ntabwo umutoza arimo kwishimira imikinire ye

Umukinnyi ikipe ya APR FC yasinyishije mu minsi ishize yashatswe cyane na Rayon Sports, kugeza ubu ntabwo umutoza arimo kwishimira imikinire ye nubwo ari umuhanga.

Ikipe ya APR FC muri iyi meshyi yasinyishije abakinnyi b'abanyamahanga barimo Taddeo Lwanga, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Victor Mbaoma, Shaiboub, Pavel Ndzila, Apam Assongwe ndetse na Ndikumana Danny. Aba bakinnyi bose kubera ko ntamikino barakina ntabwo benshi bemeza ko hari icyo bazafasha gikomeye APR FC.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Thierry Froger kugeza ubu arimo kwishimira abakinnyi b'abanyarwanda kurugero rwo hejuru. Mu bakinnyi arimo kwishimira harimo Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert ndetse n'abandi bacye.

Uyu mutoza nyuma yo kwishimira abakinnyi b'abanyarwanda amakuru ahari avuga ko umurundi Nshimiyimana Ismael Pitchou kugeza ubu uko ngo abantu bari bamuzi ntabwo agikomeye ndetse binavugwa ko ashobora kujya abanza hanze y'ikibuga agasimburwa na Ruboneka Jean Bosco.

Benshi mu bakurikirana ikipe ya APR FC bavugaga ko uwitwa Taddeo Lwanga ari we ushobora kuzisanga hanze y'ikibuga ariko nyuma yo kugirwa Kapiteni biragoye ko yajya abanza hanze y'ikibuga kandi umunyarwanda Ruboneka Jean Bosco ngo ari ku rundi rwego.

 



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-ikipe-ya-apr-fc-yasinyishije-bivugwa-ko-imutwaye-rayon-sports-kugeza-ubu-ntabwo-umutoza-arimo-kwishimira-imikinire-ye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)