Umukinnyi ukomeye Kiyovu Sports iheruka gusinyisha yamenyesheje ubuyobozi ko nibasinyisha Manishimwe Djabel nawe barahita basesa amasezerano batandukane byihuse - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukomeye Kiyovu Sports iheruka gusinyisha yamenyesheje ubuyobozi ko nibasinyisha Manishimwe Djabel nawe barahita basesa amasezerano batandukane byihuse

Nyuma ya Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports Campany udashaka Manishimwe Djabel, umukinnyi ukomeye uheruka gusinyishwa n'iyi kipe yamenyesheje ubuyobozi ko nibasinyisha uyu mukinnyi barahita basesa amasezerano batandukane byihuse.

Kuwa kabiri tariki 8 Kanama 2023, nibwo byatangiye kuvugwa ko Manishimwe Djabel wakiniraga ikipe ya APR FC yaba agiye gukinira ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kubura amahirwe yo kujya gukina muri Al-Shabab ibarizwa muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu.

Uyu Djabel bimaze kuvugwa ko agiye gukinira ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yahise abyamaganira kure kubera ko ngo iyi kipe itigeze ishaka uyu mukinnyi ndetse ko bamaze no kuzuza abakinnyi izakoresha uyu mwaka. YEGOB twaje no kumenya amakuru avuga ko Niyonzima Olivier Sefu yamenyesheje ubuyobozi bw'iyi kipe ko atakinana na Djabel ngo bikunde.

Niyonzima Olivier Sefu bivugwa ko ibibazo yagiranye na Djabel ubwo bakinanaga mu ikipe ya APR FC bikanamuviramo kwirukanwa ngo nibyo byatumye amenyesha ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko niramuka isinyishije uyu mukinnyi nawe ngo bazahita basesa amasezerano batandukane ntabindi biganiro.

Kugeza ubu ntabwo birarangira ibya Manishimwe Djabel ngo abe yakinira ikipe ya Kiyovu Sports gusa hari n'amakuru arimo kumwerekeza mu ikipe ya Mukura Victory Sports ibarizwa mu karere ka Huye ndetse n'ibiganiro ngo bigeze kure.

 

 



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-ukomeye-kiyovu-sports-iheruka-gusinyisha-yamenyesheje-ubuyobozi-ko-nibasinyisha-manishimwe-djabel-nawe-barahita-basesa-amasezerano-batandukane-byihuse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)