Umukinnyi wa APR FC akubitanye amakofe mu mukino hitabazwa amabonso yateruye ibyuma kubera amahane ye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa APR FC yakubitanye amakofe mu mukino hitabazwa amabonso yateruye ibyuma kubera amahane ye

Rutahizamu w'ikipe ya APR FC yakubitanye amakofe mu mukino wayihuzaga na Gaadiidka FC hitabazwa amabonso ateye ubwoba.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa Cyenda z'amanwa, wari umukino mwiza cyane ubona ko ikipe ya Gaadiidka FC yakiriye uyu mukino yari yateguye ibintu byayo neza ndetse no mu kibuga ubona ko irimo kwitwara neza cyane.

Mu mukino bigeze ku munota wa 38 Victor Mbaoma yazamukanye umupira mwiza cyane wari uvuye mu kibuga hagati agiye gutera umuzamu wa Gaadiidka FC amufatana n'umupira mu gihe bari bagiye kubavura bombi rutahizamu Asharaf Eldin Shaiboub yagize umujinya mwinshi kubera nta karita ihawe uyu muzamu atangira gukubita amakofe abakinnyi ba Gaadiidka FC.

Muri ayo mahane uyu musore yari afite byatumye abagabo bamabonso binjira mu kibuga kugirango bahoshe iyi ntambara yari ibaye, ndetse nawe bimuviramo guhabwa i karita y'umuhondo isa nkiri butume atongera kwiyangaja cyane ngo abe yakora amakosa.

Igice cya mbere hagati ya APR FC na Gaadiidka FC cyaje kurangira ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa bigiha amahirwe Gaadiidka FC yo gukomeza mu cyindi cyiciro kubera ko umukino ubanza yanganyije igitego 1-1.

 

 



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-apr-fc-akubitanye-amakofe-mu-mukino-hitabazwa-amabonso-yateruye-ibyuma-kubera-amahane-ye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)