Umukinnyi wa APR FC yahawe ibihano bikomeye kubera imyitwarire idahwitse - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igihe gito umukinnyi w'ikipe ya APR FC atagaragara mu bandi bakinnyi, yahawe ibihano bikomeye kubera imyitwarire itari myiza.

Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 19 Kanama 2023, ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa mbere w'ijonjora ryo gushaka itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League nyafurika n'ikipe ya Gaadiidka FC zinganya igitego 1-1.

Iyi kipe mbere yo gukina uyu mukino yari imaze igihe kigera ku cyumweru ikora imyitozo ariko muri iyi myitozo ntihagaragaragamo umuzamu Ishimwe Jean Pierre. YEGOB twaje kumenya ko impamvu uyu muzamu atari kugaragara cyane ngo ni uko yahawe ibihano kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje mu myitozo mbere umutoza ntiyabyishimira.

APR FC ikomeje kurwana n'ibibazo bitandukanye bijyanye ni uko itarimo kwitwara neza muri iyi minsi, irakina umukino wo kwishyura kuri uyu wa Kane niramuka iwutsinze izahura na Pyramid FC mu mukino wa kabiri wa CAF Champions League nyafurika.

 



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-apr-fc-yahawe-ibihano-bikomeye-kubera-imyitwarire-idahwitse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)