Umukinnyi w'ikipe ya APR FC benshi bakomeje kwibaza icyamubayeho kugirango aburirwe irengero kandi yari umukinnyi ukomeye kandi utanga icyizere - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'ikipe ya APR FC benshi bakomeje kwibaza icyamubayeho kugirango aburirwe irengero kandi yari umukinnyi ukomeye kandi utanga icyizere

Ikipe ya APR FC yarekuye abakinnyi batandukanye Kandi bagize uruhare kugirango itware igikombe umwaka ushize gusa hakomeje kwibazwa impamvu ikomeje gutuma umuzamu wayo atarimo kugaragara cyane muri iyi minsi.

Ikipe ya APR FC imaze igihe irimo gukora imyitozo yitegura umukino ifite kuri uyu wa gatandatu n'ikipe ya Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia mu gushaka itike yo gukina imikino y'amatsinda nyafurika.

Muri iyi myitozo imaze iminsi ikora ntabwo umuzamu Ishinzwe Pierre arimo kugaragara cyane ariko ndetse benshi bakomeje kwibaza niba ari imvune yagize ikipe ntiyagira icyo ibitangazaho kandi ari ngombwa cyane.

 



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wikipe-ya-apr-fc-benshi-bakomeje-kwibaza-icyamubayeho-kugirango-aburirwe-irengero-kandi-yari-umukinnyi-ukomeye-kandi-utanga-icyizere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)