Umukinnyi w'umunyarwanda yiciwe muri Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, Rubayita Siragi yaguye muri Kenya aho yazize abagizi ba nabi bamwishe.

Iyi nkuru y'incamugongo yasakaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023 ni mu gihe Rubayita we yishwe ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rubayita yari amaze iminsi yibera mu gihugu cya Kenya, akaba yaraje kwitaba Imana ariko kandi akaba atazize uburwayi kuko atari arwaye.

Uwahaye amakuru ISIMBI ni uko uyu musore yazize ubugizi bwa nabi aho abagizi ba nabi bamuteze maze bakamwica.

Muri Mutarama 2023, Rubayita Sirage yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa 3 muri Huye Half Marathon, icyo gihe yakiniraga NAS.
Muri 2021, Rubayita wari ufite imyaka 34 yitabiriye Walk e Middle Distance Night, Arena Civica, Milano yabereye mu Butaliyani, icyo gihe yegukanye umwanya wa mbere.

Muri Kamena 2023 yitabiriye Kigai International Peace Half Marathon yabereye mu Rwanda i Kigali akaba yarasoreje ku mwanya wa 13.

Siragi Rubayita yiciwe muri Kenya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-w-umunyarwanda-yiciwe-muri-kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)