Nyuma y'umukino wa gishuti wasoje umunsi w'Igikundiro, Rayon Sports yatsinzwe na Kenya Police Fc, umwe mu bafana ba APR FC yatangaje amagambo yasembuye abakunzi ba Rayon Sports.
Uyu mufana yagize ati 'Niko ye, ngo Police ya Kenya ifatiye igisambo i Nyamirambo ariko. Ikiryabarezi ngo bagikomeye ku itara cyacanye n'amatoroshi. Mutangatange icyo gisambo kitabacika yeee! Umunsi watangiye ari uw'Igikundiro usoza ari uw'Igisuzuguriro.'
Aya magambo yatumye amakunzi ba Rayon Sports bacika ururondogoro doreko ko na APR FC nayo yari yanganyije na Mukura VC yizihizaga isabukuru y'imyaka 60 imaze ishinzwe.