Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo imwe mu Rwanda yatawe muri yombi mu gihe Perezida we na we ari gukurikiranwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo imwe mu Rwanda yatawe muri yombi mu gihe Perezida we na we ari gukurikiranwa.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku magare, Munyankindi Benoît mu gihe runakurikiranye n'Umuyobozi w'iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah ku byaha bishingiye ku gutonesha.

RIB ivuga ko Munyankindi yafunzwe ku wa 21 Kamena aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

 

Ati 'Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida wa FERWACY na we akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi akabihishira.'

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, abajijwe uburyo ibyo byaha byakozwe yagize ati 'Imikorere y'icyaha biracyari mu iperereza; ubu dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.'

Yavuze ko icyo cyaha gihanwa n'itegeko ryo kurwanya ruswa, ndetse ko uwo gihamye ashobora gufungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze miliyoni 2 Frw.

Munyankindi afungiye kuri Station ya RIB ku Kimihurura.

Ifungwa rya Munyankindi rishobora kuba rifitanye isano no ku kuba mu minsi ishize, yarasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, akamushyira kuri lisiti y'abagomba guherekeza Ikipe y'Igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo.



Source : https://yegob.rw/umunyamabanga-mukuru-wa-federasiyo-imwe-mu-rwanda-yatawe-muri-yombi-mu-gihe-perezida-we-na-we-ari-gukurikiranwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)