Umunyamakuru Kazungu Clever uzwiho kuvuga akamuri ku mutima, yahaye ukuri umutoza wa Rayon Sports unenga abakinnyi be - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa Radio 10, Kazungu Claver, yavuze ko nubwo Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, anenga abakinnyi be, ariko na we ashobora kuba atakigezweho kuko urebye imikinire yayo nta kaboko k'umutoza karimo.

Mu kiganiro urukiko rw'imikino cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2023, Kazungu Clever yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ikina nk'abanyeshuri.

Yagize ati 'Mu bintu nabonye, umutoza wa Rayon Sports urwego rwe ruri hasi. Ikipe irakina nk'abanyeshuri ba secondaire.'

Ibi Kazungu Clever yabivuze nyuma yuko umutoza Yamen Zelfani wa Rayon Sports yatangaje ko abakinnyi be bamutengushye ku mukino banganyije igitego 1-1 na Gorilla Fc.



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-kazungu-clever-uzwiho-kuvuga-akamuri-ku-mutima-yahaye-ukuri-umutoza-wa-rayon-sports-unenga-abakinnyi-be/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)