Umunyarwanda yerekeje gukora igeragezwa mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda, Jesus Paul Sindi yerekeje mu gihugu cy'u Bubiligi gukora igeragezwa mu ikipe Westerlo yo mu cyiciro cya mbere.

Ku mugoroba w'ejo hashize nibwo uyu mukinnyi wabarizwaga mu irerero rya "Tsinda Batsinde Football Academy" yahagurutse ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yerekeza mu Bubiligi.

Ni umusore uzuza imyaka 18 mu kwezi gutaha akaba yari aherekejwe ku kibuga cy'Indege na nyina umubyara aho yamuhaye umugisha wa kibyeyi.

Biteganyijwe ko mu gihe yatsinda iri geragezwa yahita asinyira iyi kipe amasezerano y'imyaka 5.

Nyina yari yamuherekeje ku kibuga cy'indege
Agiye kugerageza amahirwe i Burayi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwanda-yerekeje-gukora-igeragezwa-mu-cyiciro-cya-mbere-mu-bubiligi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)