Umunyarwenya Rusine Patrick usanzwe ari umunyamakuru kuri Radiyo ya Kiss Fm, yatumye bagenzi be bakorana baseka barakumbagara bitewe n'amagambo ya babwiye.
Rusine yavuze ko impamvu ikipe y'igihugu Amavubi itsindwa, ngo ni uko hari igihe bakina n'ibindi bihugu hakiri ku manywa kandi ngo abanyarwanda baragize bati 'Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda' rero ngo iyo bakinnye ku manywa ntabwo Imana iba ihari.
Yakomeje avuga ko n'abantu bajya gusezerana imbere y'Imana ku isaha ya saa munani z'amanywa, icyo gihe nta Mana iba ihari.
Ibi yabivugiye mu kiganiro cya Break Fast with the Star cyo kuri Kiss Fm, gikorwa na Sandrine Isheja Butera, Andy Bumuntu ndetse na Rusine Patrick.
Gusa ku bantu bizera Bibiliya, bizera ko Imana ibera hose icyarimwe.