Ku munsi w'Igikundiro wabaye ejo ku wa Gatatandatu tariki 5 Kanama 2023, Umunye-Congo ukinira Rayon Sports, Héritier Luvumbu Nziga yaje atwawe mu modoka nziza cyane ya V8.
Ubwo Rayon Sports yamurikaga abakinnyi bayo bazayikinira mu mwaka w'imikino wa 2023-2024, hazaga umukinnyi umwe kuri umwe.
Hagezweho Héritier Luvumbu Nziga, we yaje atwawe n'umuhanzi Ben Adolphe uzwi mu ndirimbo 'Aba Ex' yakoranye nya Platini.