"Shyigikira Bibiliya" ni ubukangurambaga bw'amezi atatu ashobora kuziyongera, bwafunguwe ku mugaragaro na Antoine Karidinal Kambanda, Umuvugizi w'Umuryango wa Bibilya mu Rwanda ndetse akaba asanzwe ari Arkiyeskopi wa Kigali.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, muri Kigali Convention Center, kuva saa kumi z'umugoroba. WItabiriwe n'abagera ku 100 anyamuryango b'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Abayobozi b'Imiryango ya Gikristo, n'abandi.
Ubu bukangurambaga bw'amezi atatu bugamije kwibutsa buri wese ko afite ishingano zo guhuranira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda kuko bidakozwe ishobora kubura burundu. Ni amahirwe kandi n'umugisha abanyarwanda bafite, kuko Bibiliya iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda.
Imyaka 50 irashize Umuryango wa Bibiliya ukorera mu Rwanda. Kandi muri iyi myaka yose wakoze uko ushoboye kugirango Bibiliya iboneke. Abaterankunga bawo, baragabanutse ku kigero cya 80%, bigira ingaruka ku giciro cya Bibiliya kuko cyahise gitumbagira.
Ni muri urwo rwego hatangijwe ubukangurambaga bugamije kjo igiciro cya Bibiliya kigabanuka. Karidinali Kambanda yasabye Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo 'byatuma tutagira ikibazo cya Bibiliya mu bihe biri imbere."
Imibare y'Ibarura riheruka ryagaragaje ko hejuru ya 90% ari abakristu bahuzwa na Bibiliya. Kambanda akumvikanisha ko Abakurambere 'bacu bakoze' ibishoboka Bibiliya ishyirwa mu Kinyarwanda.
Hashyizwe uburyo bwo gutanga inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;
Mobile Money: +250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044; RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga www.biblesociety-rwand.org/donate, gatanga inkunga yose ufite.
Umuryango wa Bibiliya ni uw'abemeramana, kandi wa gikiristu uhuje amatorero na Kiliziya, bakoresha Bibiliya kandi bemera Bibiliya nk'ijambo ry'Imana. Ufite intego yo gutuma Bibiliya iboneka mu Rwanda, ikaboneka mu ngano ishoboka gutwarika, kandi ikaboneka mu kinyarwanda.
Ikaboneka kandi ku giciro cyoroheye buri wese. Uyu muryango ufatanya n'amatorero mu kuyisakaza mu bakristu mu bihe bitandukanye. Uyu muryango ukorera Kacyiru, kandi ufite inzego eshatu z'ubuyobozi.
Pasiteri Ruzibiza Viateur usanzwe ari Umunyamuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko Bibiliya kugirango igezwe mu Rwanda iba yakoze ingendo nyinshi, harimo kuyishyira mu Kinyarwanda, kuyivana ku ruganda nko muri Korea, Brazil no mu Bushinwa, kuyitegera indege kugira ngo igere mu Rwanda ku muturage uyikeneye.
Yavuze ko kuva mu 2013 abantu bateraga inkunga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bamaze kugabanukaho 80%. Ubu basigaranye 20% by'abatera inkunga. Avuga ko uyu mubare uhangayikishije kandi utanga ishusho y'uko mu minsi iri imbere abaterankunga bashobora kuzaba barahagaze.
Kugeza mu Rwanda Bibiliya igura amafaranga ari hagati ya 9,000Frw na 15,000Frw. Kuri icyo giciro ariko haba hatanzweho inkunga n'abafatanyabikorwa b'uyu muryango isigaranye kuko badahari, yaba igura agera ku bihumbi 70 Frw. Inkunga izatangwa muri "Shyigikira Bibiliya", izatuma igiciro kiriho ubu kigabanuka, bityo byorohere cyane abanyarwanda gutunga Bibiliya.
Kalidinari Kambanda, Umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda
Abakenera Bibiliya ni benshi uko iminsi yicuma-Umuryango wa Bibiliya uvuga ko hakwiye gukira igikorwa
Umuyobozi w'Umuryango Women Foundation Minsitries akaba n'Umushumba Mukuru w'Itorero, Noble Family Church, Apôtre Alice Mignone Kabera
Abakunzi ba Bibiliya basabwe gutera inkunga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda
Hatekerejwe uburyo 12 buzafasha muri ubu bukangurambaga 'Shyigikira Bibilia Campaign" kugirango bazabashe kwegera abakristu
Umuryango wa Bibiliya watangaje ko abaterankunga bagabanutse ku kigero cya 80%
Rev. Julie KANDEMA, Perezida w'Inama y'Ubuyobozi y'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba na Visi Perezida wa EPR
Pastor Olivier Ndizeye, Umushumba wa Zion Temple ya Ntarama
Umunyamabanga w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Ruzibiza Viateur
Abaririmbyi ndetse n'abitabiriye iki gikorwa bahuje umutima baramya Imana mu ndirimbo zitandukanye
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda urasaba ubufasha mu gushyigikira Bibiliya kuko zishobora kubura burundu