Umusirimu ashaka ko nta mukinnyi uzigera akuraho aka gahigo: Cristiano Ronaldo yujuje umubare w'ibitego bigoranye cyane ko har'undi mukinnyi uzabitsinda.
Rutahizamu Cristiano Ronaldo w'umunya Portugal ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi kurusha abandi yaraye yongeye gusinyiramo indi ntera maze atsinda igitego cya 840 atsinze kuva yatangira gukina nk'uwabigize umwuga.
Iki gitego Cristiano Ronaldo yagitsinze ikipe ya Zamalek SC yo mu Misiri mu irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu by'abarabu.