Umusizi Murekatete nUmukirigitananga Nzayise... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Murekatete na Nzayisenga Sophie baganira na InyaRwanda bavuze ko bakora igisigo cyabo gishya bise 'Urweze,' bashakaga kuvuga ku bintu biri kuvugwaho cyane n'abanyarwanda muri iki gihe.

Umusizi Murekatete yagize ati''Nibyo mu Rwanda twejeje amahoro, twejeje amahore. Ariko mu bijyanye n'ubuzima busanzwe ubundi ni iki abanyarwanda bari kuvugaho cyane, ni iki abateraniye ahantu runaka bari kuganiraho hafi ya buri gihe? Niyo mpamvu rero natwe twazanye Urweze tuvuga kuri ibyo abantu baganiraho umunsi ku munsi.''


Nzayisenga Sophie na Murekatete baherutse gushyira hanze igisigo bakoranye bise "Urweze"

Nzayisenga Sophie yavuze ko yakiriye neza icyifuzo cy'umusizi Murekatete cy'uko bakorana igisigo Urweze, kuko yari asanzwe amuziho ubuhanga.

Nzayisenga yagize ati ''Ntabwo yanyegereye ku bw'igisigo gusa, Murekatete turasanganwe. Ni umwana wo mu rugo, ni inshuti yo mu rugo, byumwihariko akaba n'umuhanzi. Yaje rero afite ibisigo byinshi ntabwo ari Urweze gusa, nkabyumva nkabikunda kuko nsanzwe nkunda ibisigo bye n'uko yandika, nyuma rero nibwo yagize igitekerezo cy'uko twakora Urweze. Mbyakira neza cyane kuko nari muziho ubuhanga, ntavuga nti ni wa mwana twazahura igihe kimwe twatangira gukorana ugasanga arakanja amaanwa (nta gifatika afite). Afite ubutunzi  bwinshi mu Kinyarwanda, mu myandikire ye nicyo cyatumye nanjye mvuga nti twakorana kandi nkumva binteye ishema.''


Nzayisenga Sophie ni umucuranzi w'inanga wabitangiye ku myaka 6 gusa

Sophie yakomeje avuga ko kuririmba, gucuranga inanga n'ubusizi bijyana kuko n'indirirmbo ze nyinshi ziri mu njyana nk'iy'ibisigo.

Murekatete yavuze yinjiye mu busizi kubera ko abikunda ndetse avuga ko bitagoye nk'uko benshi babitekereza.

Ati''Ibi bintu by'ubusizi ni urukundo rwabizanyemo. Ntabwo bigora kuko urukundo rwabyo nirwo rutuma umuntu abigumamo, ukumva niyo byaba bigoye umutima kajana ariko wa mutima na rwa rukundo iyo biri hamwe byose bituma mbasha gukora ubusizi.''

Yakomeje agira ati:''Urwo rukundo rero rw'inganzo no gushaka gutanga ubutumwa ku banyarwanda, ku gihugu cyange muri rusange, nirwo rwatumye nza muri ibi bintu.''


Murekatete avuga ko yandika Urweze yashakaga guhanura ababyeyi b'ubu bataye umuco bakanirengagiza inshingano 

Murekatete yabwiye InyaRwarwanda ko yandika Urweze yabanje kwitegereza imico y'ababyeyi b'ubu n'aba kera, abona harimo itandukaniro rinini agomba gusangiza abanyarwanda, kandi agakebura ababyeyi bataye inshingano zabo zo kurera.

Yagize ati:''Naritegereje kuko buriya umusizi nawe ni umuhanzi nk'abandi bose ujya kugira icyo uvuga kubera ko haricyo wabonye. Nitegereje rero imibereho y'uyu munsi wa none turi kubaho, nganira n'abakuru ndeba imibereho y'ababyeyi bo ha mbere n'ab'uyu munsi wa none (hari umugani bajya bavuga ngo uriya mwana cyangwa se uriya muntu afite imico myiza aca cyangwa akura kuri nyina cyangwa se). Nanjye ndabirora rero ndeba ababyeyi, ndibaza nti ubuse noneho ni iki turi guca ku babyeyi ko ndora n'ibyo turimo aribyo rugero?''

''Hanyuma mvuga ku burere rero nibutsa abanyarwanda umubyeyi wo ha mbere; Imana yambazwaga na bose, irerero rya bose, yagusangaga ukosa ntiyite kuba uri uwa naka akagucyaha akakubwira ati ibi ntibikwiye kandi nawe koko nk'umwana ukabyumva.

Rero Urweze njya kurwandika ni ibyo byose nitegereje nshaka kwibutsa ababyeyi ko uburere duhabwa aribwo tuzasazana, nshaka kwibutsa ababyeyi ko nubwo duhuze muri iyi minsi.

Ababyeyi bari kwitana ba mwana, ukumva umwana aravuze ati 'njyewe mama cyangwa papa niwe utanyitayeho, niwe wagiye muri ibi umunsi wose simubona,' mbese hariho kwitana ba mwana hagati y'abana n'ababyeyi ariko mu gisigo Urweze nashakaga kwibutsa ababyeyi ko inshingano yabo ikiri ya yindi nibo imico tugiye kugira, imyitwarire, indagagaciro zizaturanga aribo nubundi tugomba kuzikomoraho.''

Murekatete yakomeje avuga ko mu byangiza uburere bw'abana bukaba budahwitse kugeza uyu munsi harimo n'uburinganire bwumviswe nabi, uko ababyeyi babanye mu miryango muri uko kwitana ba mwana byangiza byinshi.

Yagize ati ''Twibutse umubyeyi w'umugore ko hari inshingano uba ufite zidahobora guhinduka nubwo habaho uburinganire bumeze bute. Inshingano umugabo atagufasha, atagukorera ahubwo ziba ari inshingano zawe nk'umubyeyi. Ku mugabo nawe uburere bw'abana buratureba twese waba umugore cyangwa umugabo, nicyo rero nashakaga kwibutsa abanyarwanda mu 'Urweze.' Ibyo byose rero nabonaga bibangamiye uburere turi kugira nk'urubyiruko muri iyi minsi, nubwo dufite byinshi duhugiyemo, nkabibutsa ko ibyo duhugiyemo bitunga umubiri bidatunga umutima. Badufashe rero baduhe ibitunga imibiri yacu ariko badasize n'ibitunga imitima yacu.''

Sophie w'imyaka 44, yavuze ko bitangaje kuba Murekatete akora ubusizi akiri muto, anakomoza ku kuba ababyeyi basigaye bahanurwa n'abana babyaye, avuga ko biteye ipfunwe.

Ati: 'Biratangaje kandi binateye ipfunwe ko ababyeyi tugiye guhanwa n'abana kandi  aritwe twakabahannye. Mu gisigo cye haraho yanditse avuga ngo uhamagara umwana akaza nta kambaro, wahamagara nyina akaza ari mbwambare mberwe (yambaye ubusa). Kubuririza rero biragatsindwa ntabwo ari iby'i Rwanda! Ntabwo twaburirirje ku myambaro gusa, hari  aho usanga twaraburirije n'umutima, wa mutimanama waturangaga.

Kera baciye umugani baravuga ngo akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu. Uburere buruta ubuvuke, niko nasanze abanyarwanda bavuga. Kubyara ni kimwe ariko no gukurikirana uwo ubyaye ni ikindi. Yego hari byinshi biri kuza bitwituraho bikaturusha imbaraga ugasanga biradukurura ariko ka kagozi k'umuco ntitwibuke kugakurubana ngo tukagendane. Tukagasiga iyo tuvuye, tukagenda dukurikiye rya terambere tukibagirwa ko aho dusize ka kagozi, ariho tuziritse cya gisabo uwaza yazagitera ibuye bitewe nuko tutakigendanye.''

Sophie yakomeje avuga ko nubwo ababyeyi batereranye abana babo, harimo n'ababikoze batabizi cyangwa batabishaka ahubwo babitewe n'inshingano nyinshi ziriho ubu zirimo akazi, amashuri n'ibindi. Avuga ko kubera kuburira umwana umwanya, za ndagagaciro n'uburere yagombaga guhabwa n'umubyeyi azabihabwa n'isi kandi ibimuhe mu buryo bubi. Sophie yagiriye inama ababyeyi , kugerageza kuringaniza umuco n'iterambere.

Umukirigitananga Sophie kandi yakebuye abambara ubusa bakitwaza ingingo ivuga ngo na kera ntibambaraga, abasaba kubanza gusesengura bakamenya impamvu yabibateraga.

Yagize ati ''Mu muco twarambaraga niyo mpamvu wabonaga bageragezaga gukana inkamba n'inkindi bagira ngo bahishe bwa bwambure. None naho imyambaro iziye tuburirize koko dukureho kandi kera bararwanaga bashakisha utwo bakingaho kugira ngo umubyeyi atambara ubusa imbere y'abana?

Impamvu kera batambaraga ni uko nta myambaro yari ihari ntabwo ari umuco wo kwambara ubusa ntibabyitiranye n'uko nta buryo bwari buhari bwo kubona icyo kwambara.''


Umusizi Murekatete ukiri muto, yavuze ko anyuzwe n'imyambarire ye 

Murekatete nawe yunze murya Sophie avuga ko nubwo aba kera batambaraga ngo bikwize ariko babikoranaga indangagaciro. Ariko uyu munsi izo ndangagaciro zaracitse kandi ahanini biturutse ku babyeyi nabo babanje kuzita.

Sophie yavuze ko abakobwa b'iyi minsi bambara ubusa bakitwaza ko ari uburenganzira bwabo bibeshya kuko uburenganzira atari uburinzi kandi budakwiye kubarenza inzira ngo bubayobye, avuga ko uburenganzira bwiza ari ububagumisha mu nzira nziza arizo ndangagaciro zibereye umunyarwandakazi.

Murekatete yavuze ko kuba yambara akikwiza bitamuteye isoni kuko arizo ndangagaciro akomora ku bamutoje. Avuga ko kandi bimuteye ishema kuko n'abamuba hafi babishimye.

Sophie yavuze ko bisaba ubufatanye bw'abanyarwanda n'abanyarwandakazi bose kugira ngo hasigasirwe umuco nyarwanda kuko 'inkingi imwe ntigera inzu, nshobora kubungabunga abanjye ariko ntibazaba mu Isi ya bonyine bazahura n'abandi, twakagombye gufatanya tugasigasira indangagaciro na kirazira by'abanyarwanda.'

Nzayisenga Sophie umaze kugera ku migabane yose y'Isi, yavuze ko yasanze umuco nyarwanda ukungahaye cyane.

Yagize ati ''Mpereye kuri iyi nanga yanjye, iyo ntangiye gucuranga naba ndi mu mahanga cyangwa se mu Rwanda abantu barabyishimira ndetse bakabikunda cyane bamwe bakagira n'amatsiko bakaza kunsobanuza uko inanga ikoze.

Turakungahaye kuko ibi bikoresho by'umuziki ushobora kubikoresha hamwe n'ibikoresho bya kizungu bikajyana bikabyara umuziki mwiza ndetse mu njyana zigezweho. Nagiye nkorana n'abahanzi bo mu bihugu bitandukanye cyane ibyo muri Afurika bakazana ibikoresho byabo bya gakondo ariko ugasanga inanga irayoboye kuko ifite ubukungu bwihariye kandi buhagije. Dukomere ku muco wacu kandi abantu barabikunda.''

Sophie watangiye gucuranga inanga mu 1986 afite imyaka 6 gusa, avuga ko yatangiye kujya hanze afite imyaka 9 ubwo yajyaga mu gihugu cya Bulgaria kiri ku mugabane w'i Burayi, kubera gucuranga inanga. No mu kwezi kwa 11 ku itariki 10 azaba ari muri Netherlands, naho muri uku kwezi tariki 26 azaba ari muri Senegal.

Murekatete avuga ko ari umunyamugisha kuba akurira mu biganza by'umubyeyi w'umuhanga Nzayisenga Sophie kuko ari amahirwe ataragizwe na bose, kandi amwigiraho mu byinshi.

 Yavuze ko kuba barakoranye Urweze bisobanuye ikintu kinini kuri we, kuko nyuma y'uko ari umucuranzi ari n'umubyeyi mwiza utanga uburere ku bana bose. Yongeyeho ko Sophie yakabaye urugero rwiza ku bagore bose n'abakobwa bari mu mwuga w'ubuhanzi

Ati: ''Ni umubyeyi ufite byinshi byo gutanga haba muri ubu buhanzi ndimo, angira inama nziza zinyuranye zimfasha no gukomeza no kurushaho kunoza n'ibihangano byange mubona. Ndamukunda ku bw'urukundo n'umutima wa kimuntu anyereka, akamfasha no buryo bufatika singire icyo muburana cyangwa ngo musonzane. Ndi umunyamugisha kuba mufite!''

Sophie yagiriye inama Murekatete yo gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza kugira ngo azagere kure hashoboka kuko ubusanzwe ashoboye kandi ari umukozi.

Nzayisenga kandi yavuze ko impano atayihereranye wenyine, ahubwo n'umuhungu we w'imfura ari umucuranzi w'inanga. Avuga ko amaze kwigisha benshi gucuranga inanga nubwo benshi batabigira umwuga ariko na none ababikora hafi ya bose ngo baba baramuciye mu biganza.  Yavuze ko kandi kuva yatangira gucuranga inanga atarasaba kujya mu gucuranga mu gihugu runaka ahubwo aho avuye bamurangira abandi bakagenda bamutumira gutyo gutyo. Avuga ko umuntu uguhaye impano nziza muri ubu buzima ari uguhaye impanuro kuko zikugeza kuri byinshi.

Usibye Urweze, umusizi Murekatete wabyirutse ari umwanditsi w'inkuru zishingiye ku bitekerezo, ikinamico n'indirimbo, afite n'ibindi bisigo birimo icyo yatangiriyeho cyitwa Nguhoze, Bacuruza iki, Iwacu bazagukoshe, na Mpindutse.

">Reba hano igisigo gishya 'Urweze' Murekatete yafatanije na Nzayisenga Sophie

">

Avuga ko yatangiye ubusizi yiga mu wa 4 w'amashuri yisumbuye, ubwo umuntu umwe yamubwiraga ko yamubonyemo iyo mpano.

Kuva icyo gihe yatangiye kubishakaho amakuru ayongera kuri rwa rukundo yari abifitiye arabikora kugeza uyu munsi. Yavuze ko mu ndirimbo zose za Sophie akunda cyane iyitwa 'Nyambo.' Mu myaka yose amaze ku Isi, avuga ko yize ko kubana neza n'abandi ari inkingi ya mwamba ku muntu ushaka kugera kure.

">Kanda hano urebe ikiganiro cyose Inyarwanda yagiranye n'umusizi Murekatete n'umukirigitananga Nzayisenga Sophie

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133272/umusizi-murekatete-numukirigitananga-nzayisenga-sophie-bahishuye-inkomoko-yigisigo-urweze--133272.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)