Umutaramyi Josh Ishimwe yanditse amateka mu g... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa kumi n'imwe z'igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, habereye igitaramo cy'amateka cy'umuramyi mu njyana Gakondo, Josh Ishimwe, wamamaye mu ndirimbo "Reka Ndate Imana Data". Ni igitaramo kitabiriwe n'abantu ibihumbi, kirangwa n'ibihe by'agahebuzo.   

Iki gitaramo cyise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" kitabiriwe n'abastari batandukanye yaba abahanzi bakomeye bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari nawe Josh Ishimwe akora, abakinnyi ba filime kandi bakunzwe bikomeye, abanyarwenya, Abapasiteri, Abapadiri, Aba Sheikh, n'abandi. Ubu bwitabire bwagaragaje ko Josh Ishimwe akunzwe bitangaje.

Ishimwe Joshua wamenyekanye cyane nka Josh Ishimwe muri Gospel akora abinyujije mu njyana gakondo, ni ubwa mbere yari akoze igitaramo kuva yinjiye mu muziki amazemo imyaka 3. Uyu musore usengera muri ADEPR, yanyuzwe cyane n'ubwitabire butangaje mu gitaramo cye, atangarira Imana, ati "Imana ni nziza cyane kurenza uko nabivuga".

Eric Shaba wari uyoboye gahunda muri iki gitaramo "Ibisingizo bya Nyiribiremwa," yagiye yakira abastari batandukanye uko bagendaga bahagera. Ku ikubitiro yakiriye Aline Gahongayire ufite indirimbo nshya yise "Zahabu" akaba azwiho gushyigikira cyane abaramyi bagenzi be, ibintu yashimiwe byimazeyo na Josh Ishimwe.

Umuyobozi wa gahunda yakurikijeho Papi Clever & Dorcas, Couple nziza imenyerewe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane izo mu gitabo cy'indirimbo, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi, Gabby Irene Kamanzi, Emmy Vox nawe ufite igitaramo vuba yatumiyemo na Israel Mbonyi, Alex Dusabe na Yvan Ngenzi.

Josh Ishimwe yageze ku nzozi ze akora igitaramo cy'agatangaza ari nacyo cya mbere akoze kuva atangiye umuziki

Mu batunguranye kandi harimo umuhanzi w'indirimbo gakondo, Masamba Intore n'umukinnyi wa filime Benimana Ramadan wamenye nka Bamenya muri filime ye y'uruhererekane ya Bamenya series. Bafatanije na Josh Ishimwe kuririmba indirimbo "Reka Ndate Imana Data," indirimbo yo muri Kiliziya Gatolika ariko yasubiwemo na Josh mu buryo bwaryoheye ababarirwa muri za miliyoni.

Ni ibintu byatangaje benshi na cyane ko Bamenya bizwi ko ari umusilamu. Gusa izi mpungenge zaje gukurwaho na Josh aho yagize ati "Aha twaje gusingiza Imana ntabwo kuvangura amadini". Ibi Josh Ishimwe yavuze, byanagaragariye buri umwe kuko yaririmbye indirimbo zo mu barokore, izo muri Kiliziya Gatolika n'izo mu Badiventiste b'Umunsi wa karindwi. 

Ni igitaramo cyitabiriwe n'ibyamamare byinshi mu ngeri zose cyane ko Josh nta dini na rimwe asiga inyuma nk'uko yabyivugiye we arajwe inshinga n'uko abantu bamenya Kristo aho baba basengera hose. Uyu musore wari wambaye neza neza cyane, yamurikiye abakunzi be Album ye ya mbere yiganjemo indirimbo yasubiyemo zo muri Kiliziya Gatolika. 


Josh Ishimwe, Masamba Intore na Bamenya baririmbanye indirimbo "Reka Ndate Imana Data"

Chorale Ichtus Gloria yo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, izwiho kuririmba mu ndimi zitandukanye, yatunguranye iririmba muri iki gitaramo. Ubwo bageraga ku rubyiniro, bahereye ku ndirimbo iri mu rurimi rw'igifaransa, abantu basa nk'abatarabisobanukirwa neza ariko izindi bakomerejeho zo mu rurimi rw'icyongereza zirimo iyitwa "Excess Love" ya Mercy Chinwo zahagurukije imbaga y'abari bateraniye muri Camp Kigali maze basingiza Imana.

Abantu kandi batunguwe n'Itorero ry'Abasore gusa bavuza ingoma, baririmba ari nako babyina, byose babikorera rimwe. Iri torero ry'abasore b'i Burundi ryitwa Himbaza, ryatunguranye ribanza gucanga abantu ariko nyuma baza kuryishimira kugeza bavuye ku rubyiniro. 

Aba basore binjiye baturutse ku muryango w'inyuma, ubwo bari bageze ku rubyiniro, bakomeje gutangaza abantu ku bw'ubuhanga n'imbaraga zidasanzwe byabo aho bavuzaga ingoma bataraka, bakaririmba ndetse bakanabyina. Wabonaga biryoheye amatwi n'amaso kuko ntawifuzaga kubakuraho ijisho.


Gaby Kamanzi ufatwa nk'umwamikazi w'umuziki wa Gospel mu Rwanda yizihiwe bikomeye

Mu bitabiriye iki gitaramo cya Josh Ishimwe, hari higanjemo urubyiruko kandi wabonaga ko rwishimiye ndetse rushyigikiye cyane ibikorwa bya Josh Ishimwe nubwo byabanje kuvugwa kenshi ko injyana akoramo ibihangano bye ari iy'abantu bakuru gusa. 

Josh Ishimwe w'imyaka 22, umwana w'ikinege utarabereye ikirumbo umubyeyi we rukumbi azi, n'ubu akaba ari nawe umwitaho, aganira n'itangazamakuru mbere gato y'uko igitaramo cye kiba, yasabye abakunzi b'umuziki kwitega byinshi byiza birimo na 'surprise'. Uko yabivuze, ni ko byagenze, kuko cyaranzwe n'udushya twinshi tutari twitezwe na buri umwe witabiriye. 

Iki gitaramo cy'Ibisingizo bya Nyiribiremwa cyahuje imbaga y'abantu benshi babarizwa mu gisata cy'imyidagaduro barimo umugabo w'umunyamakuru Butera Sandrine Isheja; Peter Kagame, Umugabo wa Usanase Bahavu Jeanette; Fleury Legend, Atome/Gasumuni n'abandi benshi kandi bose bishimiye intambwe uyu musore ukiri muto ariko w'umuhanga, Josh Ishimwe, agezeho.

Ubwo igitaramo cyageraga ku musozo, Josh Ishimwe ufite ubuhamya bukomeye bw'ubuzima busharira yakuriyemo, yashimiye Mama we wamureze kuva mu bwana bwe kugera uyu munsi wa none. Uyu musore w'ikineye mu muryango we, yavuze ko umubyeyi we amufata nk'Intwari ye. Yahise amuha impano nziza cyane. Yanashimiye Boris n'umugore we bamufasha mu muziki we. 

Josh Ishimwe umaze imyaka ibiri gusa mu muziki, yahiriwe cyane n'injyana Gakondo aho akomeje kwerekwa urukundo rwinshi yaba mu ndirimbo asubiramo mu mwihariko wa Gakondo, ibitaramo atumirwamo, mu bukwe n'ahandi. Mu kwezi kwa Kanama 2023 yaciye agahigo ko kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe imbere y'abanyacyubahiro barimo Madamu Jeannette Kagame.

Josh Ishimwe yapfukamye hasi ashima Imana imufashije kugera ku nzozi ze 

Igitaramo cya Josh Ishimwe cyiswe "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" kitabiriwe mu buryo buhambaye

Papi Clever n'umugore we Dorcas bari mu bihumbi byitabiriye igitaramo cya Josh Ishimwe

Peter Kagame na Masamba Intore bifatanyije na Josh Ishimwe mu gusingiza Imana

Umunyarwenya Atome yitabiriye iki gitaramo anasengera umwigisha w'ijambo ry'Imana

Umubyeyi wa Josh Ishimwe yanezerewe cyane, yatewe ishema n'umuhungu we w'ikinege

Aline Gahongayire yashimiwe cyane uruhare agira mu gushyigikira abaramyi bagenzi be

Umunyamakuru Emmalito yagiriye ibihe byiza cyane mu gitaramo cya Josh Ishimwe

Ubwo Atome yari asabwe na Mc Eric Shaba ngo asengere umwigisha w'ijambo

Pastor Desire Habyarimana niwe wigishije ijambo ry'Imana mu minota itagera ku 10

Josh Ishimwe yakoze igitaramo kitazibagirana mu mateka y'umuziki wa Gospel

Bamenya yatunguranye aririmbana na Josh Ishimwe indirimbo "Reka Ndate Imana Data"

Aba basore b'i Burundi banejeje cyane imbaga yitabiriye igitaramo cya Josh Ishimwe

Josh Ishimwe yashimiye cyane Gaby Kamanzi kuba yaje kwifatanya nawe mu gitaramo cye cya mbere

Josh Ishimwe yaririmbanye n'abarimo Alex Dusabe mu buryo bwatunguye benshi kuko atigeze abivuga mu itangazamakuru, byari uruhisho yabahishiye!

Josh Ishimwe yashimiye Yvan Ngenzi wamugiriye inama ubwo yinjiraga mu muziki, bahita banaririmbana indirimbo "Ntahemuka"

Yashimye cyane umubyeyi we afata nk'intwari ye

Josh yahaye impano umubyeyi we akunda cyane nk'uko yabitangaje mu gitaramo cye 

Ishimwe yahaye impano itsinda rimufasha mu buzima bwa buri munsi mu muziki we rigizwe na Boris n'umugore we

Bafatanyije na Josh Ishimwe gusingiza Imana mu ndirimbo z'ubwoko butandukanye

Josh Ishimwe yari aberewe cyane! Yabajije abakunzi be niba aberewe, bose bati "Uraberewe cyane"

Aba Sheikh, aba pasiteri, abapadiri n'abanyamuziki bagaragarije Josh Ishimwe ko bafashwa n'inganzo ye

Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika yishimiwe cyane mu gitaramo cya Josh Ishimwe wo muri ADEPR

Eric Shaba niwe wayoboye iki gitaramo cy'umutaramyi Josh Ishimwe wahiriwe cyane n'injyana Gakondo

Alarm Ministries ifatwa nk'umubyeyi w'andi matsinda ahimbaza Imana, yeretswe urukundo rwinshi

Byari uburyohe ku bitabiriye igitaramo "Ibisingizo ya Nyiribiremwa" cya Josh Ishimwe

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI Y'IGITARAMO CYA JOSH ISHIMWE

AMAFOTO: Freddy Rwigema - inyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133405/umutaramyi-josh-ishimwe-yanditse-amateka-mu-gitarambo-cye-cya-mbere-yise-ibisingizo-bya-ny-133405.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)