Umutoza ukomeye hano mu Rwanda yatangiye kuganirizwa n'ubuyobozi bwa APR FC kugirango asimbure Thierry Froger utari kwemerwa n'abafana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza ukomeye hano mu Rwanda yatangiye kuganirizwa n'ubuyobozi bwa APR FC kugirango asimbure Thierry Froger utari kwemerwa n'abafana

Ikipe ya APR FC yatangiye ibiganiro n'umutoza ukomeye hano mu Rwanda kugirango asimbure Thierry Froger urimo kugawa cyane n'abafana benshi b'iyi kipe.

Muri wikendi ishize ikipe ya APR FC yakinnye na Gaadiidka FC mu mukino ubanza wo gushaka itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League nyafurika, umukino uza kurangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

Nyuma y'uyu mukino abafana ba APR FC batanze ubutumwa ku bayobozi bavuga ko ntamutoza bafite ndetse ko bakumbuye Adil Erradi Mohamed biza kugera ku bayobozi ariko mu buryo bw'ibanga YEGOB twamenye ko batangiye ibiganiro na Lotfi Afhamia urimo gutoza Mukura Victory Sports.

Lotfi Afhamia umwaka ushize yavuzwe cyane mu ikipe ya Rayon Sports ndetse n'ubuyobozi buramuganiriza abubwira ko ashaka kubanza agatoza ikipe ya Mukura Victory Sports undi mwaka ibyo kugira aho yakerekeza azabitekereza amaze undi mwaka gusa kugeza ubu ashobora kwisanga muri APR FC nyuma y'ibiganiro barimo kugirana.

 

 

 

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-ukomeye-hano-mu-rwanda-yatangiye-kuganirizwa-nubuyobozi-bwa-apr-fc-kugirango-asimbure-thierry-froger-utari-kwemerwa-nabafana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)