Umutoza wa APR FC akoze agashya akura umukinnyi w'umunyamahanga abafana bashakaga kureba mu bakinnyi 18 baragaragara ku mukino - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC akoze agashya akura umukinnyi w'umunyamahanga abafana bashakaga kureba mu bakinnyi 18 baragaragara ku mukino

Umutoza w'ikipe ya APR FC nyuma yo kubona umukinnyi yari yizeye ntabushobozi bwo gukina na Rayon Sports afite yamukuye mu bakinnyi araza kwifashisha uyu munsi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports irakina na APR FC mu mukino ukomeye wa Super Cup.

Umutoza w'ikipe ya APR FC nyuma yo kutishimira imikinire ya myugariro mushya wa APR FC Bienvenue Bindjeme yamaze gukurwa mu bakinnyi 18 baraza gukoreshwa kuri uyu mukino wakaniwe n'abenshi.

Umukino washyushye cyane nyuma yaho abafana kugeza ubu barimo kwinjira muri Sitade buri umwe avuga ko ikipe ye ari kuyiha amahirwe yo gutsinda uyu mukino.

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-akoze-agashya-akura-umukinnyi-wumunyamahanga-abafana-bashakaga-kureba-mu-bakinnyi-18-baragaragara-ku-mukino/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)