Umutoza wa APR FC yareze abakinnyi 2 ku buyobozi kubera kumunaniza iyo arimo gukoresha imyitozo bafatirwa umwanzuro wo kutazongera gukinishwa vuba - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC yareze abakinnyi 2 ku buyobozi kubera kumunaniza iyo arimo gukoresha imyitozo bafatirwa umwanzuro wo kutazongera gukinishwa vuba

Umutoza wa APR FC Thierry Froger utarimo kwishimira abafana b'iyi kipe kugeza ubu kubera urukundo rucye bamugaragarije, afitanye ikibazo n'abakinnyi 2 kubera kumunaniza iyo arimo gukoresha imyitozo.

Ku munsi w'ejo kuwa Kane ikipe ya APR FC irakina n'ikipe ya Gaadiidka FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League. Uyu mukino ikipe zombi zigiye kuwukina zimaze iminsi zitegura nyuma yo kunganya umukino wa mbere.

Umutoza w'ikipe ya APR FC Thierry Froger nyuma y'imyitozo amaze iminsi akora abakinnyi babiri barimo Ishimwe Pierre ndetse na Bizimana Yannick ntarimo kumvikana nabo kubera ko ngo abwira ibyo bakora mu myitozo bo ntibabikore ndetse ngo yamaze no gutanga raporo ku bayobozi bituma kugeza ubu batarimo kugaragara mu mikino iyi kipe irimo gukina.

Ikipe ya APR FC mu butumwa abayobozi bahaye abafana mu nama bamaze iminsi babakoresheje babijeje ko Gaadiidka FC bazayitsinda kugirango bongere biyunge nabo nyuma y'iminsi barimo kubababaza.

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-yareze-abakinnyi-2-ku-buyobozi-kubera-kumunaniza-iyo-arimo-gukoresha-imyitozo-bafatirwa-umwanzuro-wo-kutazongera-gukinishwa-vuba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)