Umutoza wa Rayon Sports aravugwaho kongera g... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'Icyumweru dusoje hakinwe imikino itandukanye yo ku munsi wa 2 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2023-2024. 

Ejo ku cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium haberaga uwo Gorilla FC yakiriyemo Rayon Sports,waje kurangira amakipe yombi ahisemo kugabana amanota 3 anganya 0-0.

Nyuma y'umukino ubwo habaga ikiganiro n'itangazamakuru , umutoza wa Rayon Sports yavuze ko uwa Gorilla FC yamubwiye amagambo amurakaza cyane mu mukino.

Uwa Gorilla FC, Gatera Moussa abibajijweho nawe mu kiganiro n'itangazamakuru yabihakanye ahubwo avuga ko umutoza wa Rayon Sports afite imico itari myiza yo gutukana akoresheje ururimi rw'Icyarabu.

Yagize ati "Uriya mugabo afite imico itari myiza. Iyo agiye kugutuka, agutuka mu Cyarabu, kandi nabyumvise naracyize ndakizi". 

"Ni cyo cyambabaje gusa nta kindi gituma mva mu mwanya wanjye njya kubwira umusifuzi wa 4 ko ari gutukana mu Cyarabu kandi si byiza. We iyo ashatse kukubwira ikintu cyangwa ashaka kukubwira nabi akubwira mu Cyarabu kandi iriya Mico ntabwo ari myiza". 

"Nicyo kintu numvise kandi njyewe nabyumvishije ndabimubwira,nabwiye n'umwungiriza we mu gifaransa ko ari gutukana mu Cyarabu kandi ntabwo ari byiza, nicyo kintu cyambabaje ntakindi". 

Umutoza wa Rayon Sports bibaye ubwakabiri avugwaho gutukana kubera ko mu mukino ufungura Shampiyona batsinzemo Gasogi United nabwo yagaragaye atukana n'umunyezamu we Hategekimana Bonheur umukino urangiye ndetse yewe bashaka no kurwana.

Umutoza wa Rayon Sports ushinjwa  n'uwa Gorilla FC kumutuka yifashishije ururimi rw'Icyarabu 

Yamen Zelfani ni ubwa 2 avugwaho ibintu byo gutukana






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133684/umutoza-wa-rayon-sports-aravugwaho-kongera-gutukana-133684.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)