Ibintu byakomeye nyuma yo kutabona intsinzi na rimwe mu mikino 2! Umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani yatutse bikomeye umukinnyi w'iyi kipe kubera kumwitegaho byinshi akaba ntacyo atanga
Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports mushya Yamen Zelfani nyuma yo kwitega byinshi Ku mukinnyi w'iyi kipe akaza kudutenguha, yamututse bikomeye.
Yamen Zelfani ukomoka mu gihugu cya Tunisia niwe mutoza mushya w'ikipe ya Rayon Sports mu minsi micye ishize, ariko upyu mutoza kuva yaza ntabwo aragaragaza itandukaniro ndetse anakomeje kuvangavanga ibintu muri iyi kipe.
Mu mikino 3 uyu mutoza amaze gutoza ya gishuti yatsinze umukino umwe gusa ibitego 9-0 ariko wari umukino bakinnye n'ikipe ya Brothers FC idafite imbaraga nyinshi. Mu mikino n'amakipe akomeye uyu mutoza ntabwo aratsinda na rimwe ndetse niyo yanganyizaga wabonaga nta mupira mwiza ikipe ye igaragaza.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko kugeza ubu uyu mutoza abakinnyi ngo batazi umukino ashaka kuzajya akina kuko ngo iyo umukinnyi ateye umupira imbere umutoza amubwira nabi, bahanahana udupira duto duto wawutakaza nabwo akakubwira nabi, kugeza ubu abakinnyi ngo bari mu gihirahiro.
YEGOB twaje kumenya amakuru avuga ko Yamen Zelfani ubwo yakinishaga Mbirizi Eric yari amwitezeho gukina neza bitewe ni uko yamwiyerekaga mu myitozo ariko akaza kumutenguha ngo yaje kumutuka aramwandagaza ndetse anasaba umuyobozi ko ari we wasezererwa.
Â
Â