Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports yabwiye ubuyobozi umwanya atifuzaho umukinnyi none uwo abafana bari banze niwe yakoze ku rwego yatangiye kuba inyenyeri  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports yabwiye ubuyobozi umwanya atifuzaho umukinnyi none uwo abafana bari banze niwe yakoze ku rwego yatangiye kuba inyenyeri 

Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports YAMEN ZELFANI mu nama yagiranye n'ubuyobozi bw'iyi kipe yabumenyesheje ko atifuza umwataka none uwo yakoze yatangiye kuba inyenyeri kugeza aho abafana bamanitse amaboko.

Muri iyi minsi ishize nibwo umutoza wa Rayon Sports yari yagaragaje akababaro gakomeye abwira ubuyobozi ko yifuza abakinnyi bakomeye harimo umukinnyi wo mu kibuga hagati, ukina ataha izamu ndetse n'umuzamu ariko abwiwe ko ntamafaranga ikipe ifite ahita avuga ko atifuza umwataka abo afite agiye kubatoza ku buryo ibyo abifuzaho bazabimuha.

Mu bataka yari yavuze ko uwitwa Charles Bbaale atamubonamo umwataka ukomeye ahubwo yakina neza ku ruhande ariko nyuma yo kumenya ko ntawundi ushobora kuza yatangiye kumutoza ibyo yifuza ariko kugeza ubu niwe urimo gutsinda ibitego mu myitozo ndetse igisigaye ni ukureba ko mu mikino azajya abikora nkuko yaje yari asanzwe atsinda.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutegura umunsi w'Igikundiro uzaba ku munsi w'ejo ndetse hanakinwe umukino n'ikipe ya Kenyan Police FC ariko Ibirori bizaba byatangiye mu gitondo saa ine.

 

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-wikipe-ya-rayon-sports-yabwiye-ubuyobozi-umwanya-atifuzaho-umukinnyi-none-uwo-abafana-bari-banze-niwe-yakoze-ku-rwego-yatangiye-kuba-inyenyeri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)