Umuvugizi wa Rayon Sports nyuma y'amasaha make agiye Canada, yeguye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkurunziza Jean Paul wari umuvugizi wa Rayon Sports, yeguye kuri izi nshingano yari amazeho imyaka 4.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nkurunziza Jean Paul yashimiye iyi kipe ibihe babanyemo ndetse ko azahora ari umufana w'iyi kipe.

Ati "ndashimira buri mufana wa Rayon Sports ku bw'ibihe by'agatangaza twagiranye. Twanyuranye mu bihe bitandukanye, hasi hejuru, ariko buri gihe dufatanyije twarongeraga tukagaruka mu bihe byacu. Neguye ku mwanya w'umuvugizi ariko nzahora ndi umwe mu bagize umuryango wa Rayon Sports."

Nkurunziza Jean Paul wari usanzwe ari n'umunyamakuru w'imikino aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Radio Flash, Radio 1, Isango Star ndetse n'Umuseke, yari amaze imyaka 4 kuri izi nshingano aho yawugiyeho muri 2019.

Yeguye nyuma y'amasaha make afashe rutemikirere yerekeje muri Canada aho agiye gukorera aho abaye agiye hirya gato y'itangazamakuru.

Nkurunziza Jean Paul yeguye ku nshingano zo kuvugira Rayon Sports
Yabashimiye ibihe byiza bagiranye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuvugizi-wa-rayon-sports-nyuma-y-amasaha-make-agiye-canada-yeguye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)