Undi munyamahanga agiye gusesekara i Nyarugenge! Rayon Sports nyuma yo kubona ko abakinnyi bayo batazayigeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, imanuye indi ntwaro ikomeye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga ahazwi nko 10 witwa Mvuyekure Emmanuel bakunze kwita Manu, ukomoka mu Burundi, yamaze kumvikana na Rayon Sports.

Mvuyekure Emmanuel yari asanzwe akinira KMC yo muri Tanzania, ubu yemeye gusinyira Rayon Sports kuzayikinira umwaka umwe w'imikino.

Azagera i Kigali ejo ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023 ku isaha ya saa Kumi z'umugoroba.

Uyu mukinnyi aje muri Rayon Sports ku busabe bw'umutoza Yamen Zelfani nyuma yo kureba imikinire ye, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwamugura maze nabwo bukazamubaza Amatsinda ya CAF Confederation Cup.



Source : https://yegob.rw/undimunyamahanga-agiye-gusesekara-i-nyarugenge-rayon-sports-nyuma-yo-kubona-ko-abakinnyi-bayo-batazayigeza-mu-matsinda-ya-caf-confederation-cup-imanuye-indi-ntwaro-ikomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)