Ku isi yose imiyoborere myiza ni ingenzi ku batuye igihugu, ugasanga abakora barakora imirimo itandukanye ntawe ubabangamiye, Abahinzi bagahinga akera, Aborozi bagatunga bagatunganirwa Urubyiruko rukabyiruka rukabyirukira ingabo n'abageni
Mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi imyubakire y'igihugu yaherewe kuri zero mbese ku busa busa ku buryo haba mu mikorere yari yarazambye hakenewe kurenga amateka abarokotse ingaruka z'imiyoborere mibi bagafatanya kuzahura igihugu, Aho rero niho FPR INKOTANYI zaserutse zihera ku Ntsinzi, zizahura ubutabera maze zizamura Ubunyarwanda muri buri Nguni hadasigaye urubyiruko rwitabwaho by'umwihariko mu kwiteza imbere nta kurobanura
Ku itariki ya 23 Kanama 2023 byari kuwa gatatu, nibwo ku Intare Arena hakoraniye urubyiruko ruturutse imihanda itandukanye bagamije kwizihiza imyaka icumi habayeho ikoraniro ngarukamwaka rya YouthConnekt
Gahunda ya Youth connekt yatangiye mu mwaka wa 2012, iyo gahunda ya YouthConnekt, iza ari igisubizo ku iterambere rirambye kandi rigera kuri buri wese mu muryango Nyarwanda.
Ni gahunda yaje kuva mu Rwanda ikwira hirya no hino muri Afurika kuko kugeza ubu ibihugu bigera kuri 30 bimaze kuyiha ikaze.
Yaje guhindurirwa izina yitwa YouthConnekt Africa, aho ifite intego zirimo guhanga imirimo y'urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw'urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy'uburinganire.
Ku wa 1 Ukuboza 2012, Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye YouthConnekt ya mbere ko igihugu gikeneye ko urubyiruko rufite impano zibyazwa umusaruro.
Ati 'Aho mujya hameze neza, ibyiza bikiri imbere kugira ngo umuntu abigereho, atangira ubu ntabwo abikorera ageze imbere, abikorera ubu. Igihugu gishya cy'u Rwanda twubaka, ni ukugira ngo impano ya buri muntu, ayimenye, akoreshe amahirwe ahari, iyo mpano imenyekane, iye n'iy'undi byubake umuryango w'u Rwanda.'
Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, mu Intare Conference Arena, habereye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 YouthConnekt ibayeho.
Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yibukije abitabiriye ibi birori ko gahunda ya Youth Connekt, ari umwihariko w'u Rwanda.
Yavuze ko iyo usubije amaso inyuma mu myaka 10 ishize, binyuze muri YouthConnekt, yabashije kugaragaza urubyiruko rw'u Rwanda rwafashe ibibazo byugarije abaturage rukabihinduramo ibisubizo.
Ati ''Rubyiruko, amahirwe yo guteza imbere urubyiruko ahari gusa bisaba ko urubyiruko twebwe dutekereza byagutse, bisaba gutekereza imishinga ikemura ibibazo by'aho dutuye. '
Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko minisiteri na guverinoma muri rusange n'abafatanyabikorwa bazakomeza gufatanya n'urubyiruko mu guhanga umurimo kugira ngo rugere ku ntego z'ubuzima.
Ati ''Ndongera kubibutsa kurangwa n'indangagaciro Nyarwanda mu byo dukora byose. Tujye twakira neza abo duha serivisi kandi tukazibaha mu buryo bwuzuye, twirinda kubabeshya cyangwa ibindi bikorwa bibi bigamije gukira vuba.''
''Iyo tuvuga gutanga serivisi nziza kandi zinoze, ntibireba gusa ba rwiyemezamirimo ahubwo bireba urubyiruko aho turi hose.'
Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko kuba uyu munsi hari kwizihizwa imyaka 10 ya YouthConnekt, bitavuze ko amahirwe yo guteza imbere urubyiruko arangiriye muri iyi myaka 10, ahubwo ari urugendo rukomeje cyane ko irushanwa rya Youth Connekt rigiye kongera kuba.
Gahunda ya YouthConnekt, igitangira, ibihumbi by'urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo bato babyumvise kare, bafata iya mbere bahanga imishinga ibyara inyungu kandi ifasha abaturage batuye hafi y'aho batuye.
Binyuze muri YouthConnekt hahanzwe imirimo mishya isaga 36,000, ibyara abasaga 24,000 bavugira bakanafasha abatishoboye n'abaharanira iterambere rusange bagera kuri miliyoni enye.
Mu myaka 10 ishize, gahunda ya YouthConnekt yashoye agera kuri miliyari 2.5 Frw mu bikorwa by'ubucuruzi by'urubyiruko birenga 2000, na byo byongera agera kuri miliyari 5 Frw mu bukungu bw'u Rwanda.
Nubwo YouthConnekt yavukiye mu Rwanda, urumuri rwayo rwageze hose kuko uyu munsi iri mu bihugu bisaga 30 ku Mugabane wa Afurika.
Buri mwaka, hategurwa amarushanwa ya YouthConnekt Awards atangirira ku rwego rw'Umurenge kugera ku rwego rw'Igihugu yitabirwa na ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bafite hagati y'imyaka 16-30 y'amavuko.
Urubyiruko ruba rufite imishinga ikiri mu bitekerezo cyangwa iyamaze gutangira ruritabira maze rugahatana hakarebwa imishinga myiza yahize indi bijyanye n'ibisubizo izanye, igahabwa ibihembo.
Imishinga y'urubyiruko itsinda muri ayo marushanwa ya YouthConnekt, ihabwa amafaranga agamije gufasha urubyiruko rwayihanze kubakirwa ubushobozi no kongera imbaraga mu byo rukora rwa buri munsi.
Mu 2012, nibwo Dr Ange Imanishimwe, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango BIOCOOR wita ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, yatsindiye igihembo muri Youth Connekt yari ibaye ku nshuro ya mbere.
Avuga ko amafaranga yatsindiye yamufashije gukabya inzozi ze nk'umwana wavukiye hafi ya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe.
Ati 'Mu 2012, twagaragaje umushinga wacu, turatsinda ku rwego rw'igihugu nabaye uwa mbere. Duhabwa icyo gihembo, tukimara kukibona byatwongereye imbaraga nyinshi, baduhaye miliyoni 3,5Frw.'
Dr Imanishimwe avuga ko mu 2013, Perezida Kagame yasuye Akarere ka Nyamagabe, amubwira imishinga batangije, biza gutuma nyuma batangira kubona abafatanyabikorwa.
Ati 'Ubu tumeze neza hari byinshi turimo gukora duhindura ubuzima bw'abaturage. Tumaze gutanga akazi kadahoraho karenga ibihumbi bitatu ku baturage bahoze ari abahigi n'abavumvu muri Nyungwe.'
Dr Imanishimwe n'abo bakorana bashyizeho ikigo cyitwa Nyungwe Conservation Leadership Center gihugura abantu ku kurengera urusobe rw'ibinyabuzima.
Niyonizeye Abdulrahman watangije urubuga rutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, [Online education services/smart classroom], na we yavuze ko umushinga we umaze kuzana impinduka mu Muryango Nyarwanda.
Ati 'Ubuke bw'ibitabo ntabwo bukiri ikibazo kuko igitabo kimwe nshyira kuri Internet abanyeshuri bose bashobora kugikoresha aho bari hose. Byavuye kuri 55% bigera kuri 72% mu buryo abantu bashobora kubonamo ibitabo.'
Niyonizeye avuga ko mu 2019, ari bwo bagiye muri YouthConnekt, batsindira miliyoni 1Frw. Avuga ko icy'ingenzi bahakuye ari amahugurwa bahawe kuko yabafashije kwagura umushinga no kuwubyaza umusaruro.
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yasabye urubyiruko gukurana imitekerereze iganisha ku kwigira no kwiyubaka ari nako rwubaka igihugu kugira ngo rutazabaho rusabiriza cyangwa ngo igihugu kibeho gitegeye amaboko ibindi.
Yabivuze ubwo yagezaga impanuro ku rubyiruko rusaga 2000 rwitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ishize YouthConnekt itangijwe na Guverinoma y'u Rwanda.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko igiteye kwibazwaho ari ukuba Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bemera Imana ariko bakaba badateye imbere nk'abo ku yindi migabane y'Isi.
Perezida Kagame yavuze ko hari ibyo abantu ubwabo badashobora bishoborwa n'imbaraga z'Imana, ariko hari n'ibyo abantu bashobora gukora kandi ibyo Abanyarwanda bashoboye ari nabyo abo mu bindi bihugu by'Isi bashoboye.
Ati 'Nk'Abanyarwanda, nk'Abanyafurika, turi abantu nk'abandi. Iyi si, uko tuyituye birazwi ko hari ibihugu bikomeye, bikize ndetse bibwira abandi uko bakwiriye kubaho, bibategeka, kuvuga ngo ugomba kubaho gutya.'
'Aho ngaho njye ngira ikibazo, nk'abantu nta waremye undi. Ni ukuvuga ngo hari za mbaraga zindi tudasobanukiwe neza ariko nk'abantu, njye nawe, waba uva muri Amerika, mu Buhinde, mu Burusiya [â¦] njye nawe turi abantu. Nta muntu waremye undi.'
Ati 'Ntabwo waza ngo untegeke uko ngomba kubaho, ndakwangira. Mbaho nk'uko bikwiye, nk'uko mbishaka, ntabwo byaba nk'uko ubibona cyangwa ubishaka.'
Yakomeje agira ati 'Kuko ntabwo ndi umutungo wawe. Ntabwo ndi itungo ryawe! Ibyo rero, nibyo bivamo, biheraho ka gaciro tuvuga buri munsi. Agaciro, abantu nibo bakiha, bakigenera, ugomba kuba utekereza utyo, ko uri umuntu, ufite ubushobozi ariko bufite aho bugarukira.'
Perezida Kagame yavuze ko abantu bose bagira imbaraga zingana ndetse hari n'aho bagira intege nke, ariko byose bikwiye kujyana no kubahana.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibintu byose biva mu ntekerezo z'umuntu ari nayo mpamvu usanga u Rwanda cyangwa Afurika biri inyuma y'ibindi bice by'Isi.
Ati 'Ibyo kuki bigera ku Rwanda cyangwa bigera muri Afurika bigasa nk'aho ku bintu byinshi cyangwa se byose turi inyuma y'abandi bose? Niho hava kutubona nk'aho aribo baturemye. Icyo ni ikibazo tugomba kwibaza, ndetse dukwiriye kwibaza turi bato kugira ngo dukure dushaka igisubizo cy'icyo kibazo.'
Perezida Kagame yavuze ko abantu bose baba Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bakwiriye kuba bibaza uruhare bashobora kugira mu guhindura ayo mateka.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko mbere y'uko bubaka igihugu nabo baba biyubaka kuko bari muri wa musanzu rusange.
Yasabye ko urubyiruko ruhorana inyota yo kwiga no kumenya kuko aribwo ruzabasha gusubiza cya kibazo cy'uko niba bose ari ibiremwa ariko ugasanga basigara inyuma y'abandi
Ati 'Kumenya kuvuye mu ishuri, mu kwiga kurafasha, birafasha muri ya nzira yo gushaka ibisubizo. Ntabwo aribyo byonyine kuko hari n'abagira umusanzu batanga ndetse ufite akamaro bataragiye mu mashuri menshi cyangwa batararangije ayo bagiyemo.'
'Wakwishimira y'uko ubeshejweho n'uko undi akugaburira? Byagushimisha kuvuga ngo burakeye noneho icyo mfungura uyu munsi kirava he, cyangwa ngo utekereze ngo kanaka araza kunyibuka agire icyo ampa.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko urubyiruko rukwiye guharanira kwigira ari nako igihugu ubwacyo bikwiye kugenda kandi abakiri bato aribo bagomba kugira urwo ruhare.
Ati 'Muri ka gaciro dukwiriye kuba duharanira ibyo birimo nabyo? Va ku muntu rero, jya ku gihugu, nonese igihugu cyo cyabaho gitegereje ko ikindi gihugu kizakigoboka cyangwa kizakibuka? Ikindi gihugu cyaba kitakibutse cyangwa se kidafite icyo cyakigeneye, ubwo tukarimbuka. Mwe mwabyemera? Ntibishoka.'
'Dushaka ko urubyiruko mubyumva hakiri kare, ugakura wiyubaka, utanga umusanzu mu kubaka igihugu cyawe, ngo utazakura wowe usabiriza cyangwa se ngo igihugu kigufite kibe gifite ubusa, nacyo gisabirize.'
Perezida Kagame yavuze ko ibintu byose urubyiruko rutekereza byagakwiye kuba bishingiye kuri iyo mitekerereze yo guharanira kwigira no kubaka igihugu cyarwo.
Â
Â
Â
The post Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w'imiyoborere myiza appeared first on RUSHYASHYA.