Urugaga rw'abanditsi mu Rwanda rwatangije ama... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya marushanwa yateguwe n'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda ku bufatanye n'imiryango itegamiye kuri Leta, yatangiye tariki 08 Kanama 2023, atangirira ku rwego rwa buri Kaminuza none ubu abatsinze bakaba barushanijwe ku rwego rw'igihugu.


Abanyeshuri baturutse mu mashuri makuru na za Kaminuza bitabiriye amarushanwa yo kwandika no gusoma 

Uyu munsi tariki 15 Kanama 2023 ni bwo ku cyicaro gikuru cy'urugaga rw'abanditsi mu Rwanda giherereye i Remera mu karere ka Gasabo, hateraniye abanyeshuri 54 baturutse mu mashuri makuru na za Kaminuza zitandukanye za hano mu Rwanda, aho bari bitabiriye igikorwa cy'amarushanwa ngarukamwaka yo gusoma no kwandika ibitabo mu rurimi rw'ikinyarwanda.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Bwana Hategekimana Richard yavuze ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kurushaho guhesha agaciro ururimi n'umuco by'abanyarwanda.

Yagize ati: "Dushingiye ku mpanuro ndetse n'umurongo mwiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abanyarwanda, ko twese dukwiriye gukunda ururimi rwacu no guhesha agaciro ibyacu arirwo rurimi rwacu, ni muri urwo rwego natwe twateguye aya marushanwa."

Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rugizwe n'abanyamuryango 9 (imiryango itari ita Leta) kugeza ubu, rubona bikwiye ko hashyirwamo agatege mu guteza imbere ururimi rw'ikinyarwanda ari nayo mpamvu yateguye iki gikorwa inahereye mu mashuri abanza binyuze mu marushanwa yabaye umwaka ushize.


Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'urugaga rw'abanditsi mu Rwanda, yashimangiye ko abarimu ndetse n'abayobozi ba Kaminuza bakwiye gukunda ndetse bagakundisha abanyeshuri umuco wo gusoma ibitabo byanditse mu rurimi rw'ikinyarwanda 

Yakomeje agira ati: "Mu by'ukuri umuco wo gusoma no kwandika iyo urebye no muri gahunda za Leta zinyuranye haba icyerekezo cy'u Rwanda 2030 na 2050 bigaragara ko uyu muco uri mu byihutirwa cyane bigomba gushyirwamo imbaraga. 

Ni muri urwo rwego uyu mwaka twahuje amashuri makuru na za Kaminuza, aho umwaka ushize twakoze amarushanwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye tugahemba abana barenga ibihumbi bine."


Abanyeshuri bitabiriye babazwaga ku bitabo basomye nyuma baza gukora n'ikizamini cyanditse

Mu mashuri yitabiriye iri rushanwa harimo, Kaminuza ya Kigali, ULK, UNILAK, Kibogora Polytechnic, East African University na Kaminuza na Vater. Ababashije gutsinda ikiciro cya mbere cy'aya marushanwa uko ari 54 nibo bahatanye ku rwego, hakazavamo 11 bazatangawa bakanahembwa ku ya 1 Ukwakira 2023 mu Ntare Arena. 

Uzaba uwa mbere ku rwego rw'igihugu muri aya marushanwa azahembwa miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda (1,000,000 Frw), abandi bahembwe za mudasobwa, ibikombe, imidari, amagare, imipira n'imyambaro ya siporo, ibitabo n'ibindi. Umwihariko w'aya marushanwa nuko n'abazaba batashoboye gutahana insinzi batazataha amaramasa kuko nabo hari ibihembo bagenewe.

Iki gikorwa gifitiye akamaro kanini urubyiruko rw'abanyeshuri rwitabiriye iri rushanwa kuko ibitabo bamaze igihe basoma bibatoza indangagaciro z'abanyarwanda.


Abanyeshuri bari bishimiye iki gikorwa, bavuze ko ari ingirakamaro cyane kuri bo

Hategekimana Richard yagize ati: "Abanyeshuri barabikunze kandi baranabyitabiriye. Nk'ibitabo basomye ni ibitabo bibatoza indangagaciro z'umuco nyarwanda, bikabatoza amateka y'igihugu ndetse bikanabungura ubumenyi kugira ngo bakomeze gukura ari urubyiruko rubereye u Rwanda."

Aya marushanwa abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, yitezweho kuzana impinduka nziza mu guteza imbere umuco wo gusoma muri kaminuza z'u Rwanda. 

Akomoza ku musaruro witezwe yagize ati: "Iyo urebye muri kaminuza ubona uwo muco nta wuhari ariko icyo twiteze nuko uyu muco uzakura mu banyeshuri ba Kaminuza ndetse n'abayobozi babo kuko nabo ubona badakunda ururimi rw'ikinyarwanda. Ikintu kibabaje kinatangaje uyu munsi mu barimu ba Kaminuza, ni uko hari abanze ibitabo by'ikinyarwanda."

Abona hakiri imbogamizi ikomeye mu bayobozi ba za Kaminuza bafite imyumvire idakwiye yo guheeza ururimi rw'ikinyarwanda nyamara bakarusigasiye.

Ati: "Indirimbo yubahiriza igihugu cyacu itubwira ko ururimi rwacu ruduhuza ariko ugasanga umuyobozi wa Kaminuza ntashaka igitabo k'ikinyarwanda icyo tubona nk'ubukoloni bumaze kubata abantu. Kuko kuba abantu bagira ubumenyi bwa siyanse ariko nta ndangagaciro ntabwo twaba twubaka igihugu. Abantu nibige indimi zose ariko namenye ko uko byagenda kose ikinyarwanda arirwo rurimi rwabo bagomba kubaha kuruta ibindi byose." 

Cyiza Joseph usanzwe ukunda gusoma wanitabiriye aya marushanwa yabwiye InyaRwanda ko ari ingirakamaro cyane haba mu kwiyungura ubumenyi no kurushaho kwitoza umuco mwiza wo kwandika no gusoma.

Ati: "Bavuga ko iyo usoma uba uganira n'abahanga, iki gikorwa nacyo rero kiradufasha kugira umuco mwiza wo kwandika no gusoma ibitabo. Ndamutse nsindiye iki gihembo nyamukuru cya miliyoni, nayifashisha mu kwandika ibitabo."

Umuhuza Ange, nawe witabiriye aya marushanwa aganira na Inyarwanda yavuze ko bibabaje kuba urubyiruko rw'ubu rudakunda ururimi rw'ikinyarwanda.

Yagize ati: "Impamvu nitabiriye ni ukugira ngo nagure umuco wo gusoma muri ngewe. Muri kaminuza yacu, ntabwo umuco wo gusoma uri ku rwego rushimishije cyane ariko turagerageza. Nimva muri aya marushanwa nzashishikariza bagenzi bange twigana gukunda gusoma, mbibakundishe kuko ikibura ni ubushake gusa. 

Muri iki kinyejana cyacu ntabwo twakuze twumva ko gusoma ari ingirakamaro cyane. Birababaje cyane kuba hari urubyiruko rugoreka ikinyarwanda rukakivuga uko kitari. Twagakwiye kuvuga neza ikinyarwanda. Ntabwo nsanzwe ndi umwanditsi, ariko mfite inzozi zo kuzandika igitabo."


Abanyeshuri basabye ko mu masomero yaho biga hakongerwamo ibitabo by'ikinyarwanda 

Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa batangaje ko bifuza ko abayobozi ba za Kaminuza baha agaciro ibitabo byanditswe mu rurimi rw'ikinyarwanda, bavuga ko bikwiriye ko mu masomero yabo hongerwamo ibitabo by'ikinyarwanda kugira ngo biborohere mu gihe cyo kwitabira amarushanwa nk'aya.

Aya marushanwa abaye ku nshuro ya mbere, agiye kujya aba buri mwaka mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu rubyiruko rw'u Rwanda.

Abisobanura, umuyobozi w'urugaga rw'abanditsi Richard yagize ati: "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaravuze ngo amateka yacu nitutayandika abandi bazanayatwandikira ariko bayandike uko atari, aduha umukoro wo kwandika amateka yacu. Niyo mpamvu twahereye mu bahanga bo muri kaminuza kuko birababaje kuba ubaza umunyeshuri uri gusoza kaminuza igitabo yasomye akakibura burundu. 

Ubusanzwe urugaga rw'abanditsi rwatangiye mu 2019, ni urugaga ruhuza imiryango y'abanditsi itegamiye kuri Leta igera ku icyenda ariko iteza imbere umuco wo kwandika no gusoma, isanzwe ibarizwamo abanditsi barenga 200. 

Abahuriye muri uru rugaga bagamije kuba umusemburo w'iterambere ry'umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, gufasha abanditsi kugira ngo ibitabo banditse bibabyarire inyungu, no gushyigikira politiki y'igihugu yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133207/urugaga-rwabanditsi-mu-rwanda-rwatangije-amarushanwa-ngarukamwaka-agamije-guteza-imbere-ur-133207.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)