Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kumenyesha umunyemari Kabuga Felicien iby'urubanza yarezwemo n'umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu, IBUKA.
Uruhande rw'abamurega basaba ko yaryozwa imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari ibihumbi 50.
Uyu mwanzuro urukiko rwawufashe nyuma y'igihe kitari gito umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside, IBUKA ukoze ibyo wasabwe kugira ngo umenyeshe nyirubwite urubanza rw'imitungo yangijwe n'ibikorwa by'umunyemari Kabuga Felicien ufatwa nk'umuterankunga w'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umucamanza yatangiye abaza abanyamategeko ba IBUKA barimo Me Bayingana Janvier ndetse na Me Ndubumwe Jean Bosco niba koko inyandiko basabwaga barazitanze ku buryo zaba zarageze kuri Kabuga Felicien uregwa.
Me Bayingana avuga ko nka IBUKA ibyo yasabwe byose yabitanze kandi ku gihe.
Uru rubanza rurimo kuba mu gihe hashize igihe gito Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n'urukiko rwa Arusha rukorera i La Haye mu Buholandi rufashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga Felicien ku byaha ashinjwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'ibindi byibasiye Inyoko muntu.
Iki cyemezo cyahise cyamaganirwa kure n'umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside IBUKA.
Umucamanza yafashe icyemezo cy'uko uru rukiko rwo ubwarwo rugiye kumenyesha Kabuga Felicien ibijyanye n'uru rubanza n'imiterere yarwo, mu gihe ataboneka cyangwa ngo abamuhagarariye mu mategeko bagire icyo batangaza urukiko ruzafata indi myanzuro.
Ni icyemezo cyakiranwe yombi n'abanyamategeko b'Umuryango IBUKA.
Mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, IBUKA yatanze dosiye y'ikirego cy'imitungo ifite agaciro ka Miliyari zisaga ibihumbi 51 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe Kabuga yahamwa n'ibyo akurikiranweho yayishyura. Urubanza ruzakomeza taliki ya 22 Nzeri uyu mwaka.
Haba Kabuga Felicien cyangwa abamwunganira mu mategeko ntacyo baratangaza ku bijyanye n'uru rubanza.
Kabuga Felicien yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2020 mu nyubako y'ahitwa Asnières-sur-Seine mu nkengero z'Umujyi wa Paris mu Bufaransa, amaze imyaka 26 yihisha ubutabera mpuzamahanga.
Mu byaha yagombaga kuryozwa harimo n'ibikorwa bya radio RTLM kuko yagize uruhare mu ishingwa ryayo, hakabamo kuba kuba yaraguze imihoro yo guha interahamwe ngo zice Abatutsi ndetse n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Uyu mugabo ni umwe mu bantu bashakishwaga cyane ku isi, kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse Leta zunze ubumwe za Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z'amadolari ya Amerika ku muntu uzatanga amakuru yatuma uyu mugabo afatwa.
Kabuga yafatiwe i Paris mu Bufaransa, ku bufatanye n'abayobozi b' u Bufaransa bafatanyije iperereza n'ibiro by'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT).
Umushinjacyaha Mukuru w'urwo Rwego, Serge Brammetz yavuze ko ifatwa rya Kabuga ari ikimenyetso cy'uko abagize uruhare muri Jenoside bose bazagezwa mu butabera igihe icyo ari cyo cyose.
Yagize ati 'Ibitekerezo byacu by'ibanze biri ku barokotse n'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubakorera ubuvugizi, ni icyubahiro cya kinyamuga ku kazi kanjye'.
Serge Brammetz avuga ko ifatwa rya Kabuga rigaragaza ko haramutse habayeho ubufasha bw'Umuryango w'Abibumbye, ibyagerwaho ari byinnshi.
Ati 'Uyu musaruro turawukesha Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro, kiyemeje gushyiraho uru rugereko ngo rukomeze gukurikirana ibibazo kuri Jenoside yakorewe Batutsi ndetse n'ibyo muri Yugoslavia.
Turashimira u Bufaransa n'urwego rwabwo rushyiraho amategeko, cyane cyane ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu, ibya Jenoside ndetse n'iby'intambara, tugashimira n' ibiro by'Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rw'Ubujurire rwa Paris'.
Yavuze ko gufata Kabuga bitari gushoboka izo nzego zose zitabigizemo uruhare.
Serge yashimiye n'abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Kabuga, harimo inzego zishyiraho amategeko ndetse n'ubushinjacyaha zo mu Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, u Buholandi, Australia, Luxembourg, u Busuwisi, USA, Polisi y'Uburayi na Polisi mpuzamahanga.
Ati 'Iri tabwa muri yombi rigaragaza umusaruro udasanzwe waboneka binyuze mu bufatanye bw'inzego mpuzamahanga zishyiraho amategeko ndetse n'ubucamanza'.
Yavuze ko mu ntangiriro z'uyu mwaka, ibiro uru rwego rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama muri Bugesera, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside, ndetse no kuvugurura ibyo twiyemeje gukora mu gutanga ubutabera, akavuga ko itabwa muri yombiu rya Kabuga rigaragaza imbaraga zashyizwemo.
Mu mwaka w'1997, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwashinje Kabuga ibyaha birindwi bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isanona Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Nkuko biteganywa n'amategeko y'u Bufaransa, biteganyijwe ko Kabuga ajyanwa gufungirwa mu rugereko rwihariyerwasigariyeho icyahoze ari ICTR, akazabona kugezwa mu rukiko.
Serge yavuze ko Polisi y'u Bufaransa yataye muri yombi Kabuga u buryo butoroshye, bwahujwe n'ibikorwa byo gusaka mu bice bitandukanye.
Urwego rwasigariyeho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyizweho n'akanama ka Loni gashinzwe umutekano, mu rwego rwo kurangiza imanza zasizwe n'icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia, rwahagaritse imirimo yarwo muri 2015 na 2017.
Â
The post Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw'imitungo aregwamo appeared first on RUSHYASHYA.