USA: Kaminuza igiye kwigisha isomo rishingiye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kaminuza yigisha amategeko muri leta ya Georgia mu mujyi wa Atlanta, yitwa Georgia State Law College University, igiye gutangirwa kwigisha isomo rishingiye ku muraperi w'icyamamare uvuka muri Floride, Leonard Roberts II wamamaye ku izina rya Rick Ross.

Nk'uko raporo zibyerekana, iri somo ngaruka mwaka ryitwa yiswe 'The Legal Life Of'' aho buri mwaka bahitamo icyamamare bigishaho. Umwaka ushize bigishije ku buzima bwa Ludacris. Iri somo risesengura imibare rusange n'imikorere yabo hamwe n'ibibazo bagiranye n'amategeko.

Iri somo ''Legal Life Of Rick Ross' ribanda ku mateka y'ubugizi bwa nabi ya Rick Ross yanyuzemo guhera mu myaka ye y'ubwangavu. Iri somo rikaba rigamije guhugura abanyamategeko biga muri iyi kaminuza bazavamo abavoka bunganira ibyamamare.

Isomo ryitwa 'Legal Life of Rick Ross' rigaruka ku buzima bwa Rick Ross rigiye kwigishwa muri Kaminuza.

Nk'uko amakuru menshi abitangaza, Rick Ross yafatiwe muri Floride muri leta ya Mississippi muri Carolina y'Amajyaruguru, hamwe no muri leta ya Georgia azira gucuruza ibiyobyabwenge, gushimuta no gukubita, ndetse ashinjwa no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Izo manza zose yarezwemo mu nkiko nyinshi  zitandukanye nizo zizasuzumwa muri iri somo rizatangira kwigishwa muri Nzeri uyu mwaka.

Muri Kamena ya 2010,  umucuruzi w'ibiyobyabwenge kabuhariwe witwa Rick Ross 'Freeway'  yareze Rick Ross uri California kubera ko yamwibye izina rye akaba ariryo akoresha mu muziki ntaburenganzira yamwatse.

Umuraperi Rick Ross ubwo yisobanuraga mu rukiko icyo gihe yavuze ko kwiba izina rya Freeway Rick Ross ntakosa yakoze. Ati: "Amazina y'abantu ni nkaya resitora yibwa buri munsi. Umuntu yita umwana we izina yakunze yumvise kuwundi kimwe n'uko ushize resitora ayita izina yabonye ku yindi resitora akarikunda. Ntabwo ibyo nakoze mbibona nk'icyaha''.

Iri somo rizibanda ku manza za Rick Ross n'ibyaha yagiye akora mbere yo kwinjira mu muziki birimo gucuruza ibiyobyabwenge

Ku ya 30 Ukuboza 2013, urukiko rwemeje ko uyu muraperi ntacyaha yakoze yiba iri zina ryanamugize icyamamare maze urukiko rumwerera gukomeza gukoresha iri izina Rick Ross. Uru rubanza rwamaze imyaka myinshi narwo rukazagarukwaho muri iri somo. 

Uko Rick Ross yaretse ibyo gucuruza ibiyobyabwenge no gushimuta maze akagana umuziki ukamuhira kaba asigaye ari umuherwe nabyo bizigishwa muri iri somo.

Si ubwa mbere iyi kaminuza ya Georgia State Law College University yigishije ku buzima bw'icyamamare dore mu 2019 aribwo yatangije iri somo ihera ku buzima bw'umuherrwe w'umuraperi Jay Z.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133767/usa-kaminuza-igiye-kwigisha-isomo-rishingiye-ku-buzima-bwa-rick-ross-133767.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)