Utarabibye araza gukanja amanwa abandi bari k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuganura w'imizingo isaga 22 abakunda muzika nyarwanda bakwiriye kwishimira bakanagira uruhare mu igurwa ryayo kuko iba zavunnye abahanzi barara amajoro bakishyura akayabo kugirango tubone imiziki myiza ariko bikarangira bamwe tubimye amatwi aricyo kibaca intege.

Twakoze inkuru ndende yereka uruhare rwo kugura album ku muhanzi no ku mufana. Twerekana akamaro ka album ku muhanzi ndetse n'icyo dusabwa mu guteza imbere umuhanzi urara muri studio atazi aho azakura icyo kurya. Ni imizingo kugeza ubu isaga 22 y'abahanzi nyarwanda iri ku isoko indi vuba aha iraba yegeze ku isoko.

Buri muhanzi ukora umuziki awukunze usanga yifuza kugera ku rwego rwo gusohora umuzingo'album'. Ntabwo bihira bose kuko usibye gutwara igihe kinini binatwara amafaranga atabonwa na buri wese. 

Urugero umuhanzi ukora indirimbo imwe mu mwaka cyangwa se ebyiri mu mwaka byamutwara imyaka itari munsi y'itandatu kugirango abashe gutunganya umuzingo uriho nibura indirimbo 10.

Ariko rero dufashe umuzingo watunganyijwe amezi atandatu umuhanzikazi arara muri studio ntasinzire kugirango azasohore umuzingo uriho indirimbo 14 ndavuga Bwiza, ntabwo ari igikorwa cyoroheye buri muhanzi utarabigize umwuga. 

Kuri Alyn Sano umaze imyaka itanu akora umuziki kinyamwuga yahoze yifuza gusohora umuzingo ariko akabura ubushobozi. Ibi bishimangira ko buri muhanzi agize amahirwe yasohora umuzingo dore ko biri no mu byerekana ko umuhanzi yamaze gukura mu rugendo rw'umuziki.

Tugiye mu bucuruzi umuzingo'album' ni bumwe mu buryo bwinjiriza agatubutse umuhanzi nubwo hano iwacu kumva no kureba umuziki twiguriye bitaraba umuco.Turacyategereza indirimbo z'ubuntu nyamara abahanzi bazikora biriye bimaze ntitubatere ingabo mu bitugu ngo aho bakuye bwa bushobozi bahasubize ubundi.

Album ya Bwiza yise'My Dream' igurwa 500,000 Frws mbere y'uko ayimurikira abanyarwanda. Nibura abafana 1000 baguze iyi album kuri kiriya kiguzi, Bwiza yasarura asaga 500,000,000 frws. Izi miliyoni 500 z'amafaranga y'u Rwanda zamufasha kuba umuhanzi ufite inzu ye nziza ndetse n'imodoka nziza ikwiriye umuhanzikazi ugezweho i Kigali.

Nk'uko ibyishimo bihenda ni nako abagerageje gutanga ibifasha abantu kwishima bakagiye nabo bagarukirwa na za mbaraga bakoresheje. Kugeza ubu umukinnyi wa filimi witwa Umutoni Assia usigaye utuye muri Amerika niwe waguze uyu muzingo yishyura miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

Ubundi mu bihugu bifite abaturage bafite ubushobozi bwo gushyigikira abanyamuziki usanga umuzingo umwe usiga umuhanzi atuye mu nzu igeretse kandi akagenda mu modoka nziza ibereye ijisho.

Umuzingo wa Alyn Sano yise'Kuki'ugurishirizwa ku mbuga zose zicuruza umuziki. Nibura abafana basaga miliyoni 6 bamurebye mu myaka 5 amaze mu muziki buri wese atanze 1000 Frws akagura umuzingo we yasarura 6000,000,000 z'amafaranga y'u Rwanda. 

Izi miliyali 6 aramutse azibonye yazabaho ubuzima bwe bwose yishimira kuba yarasohoye umuzingo we wa mbere ukamuhindurira amateka. Nyamara kubera ko abafana badaha agaciro kugura imizingo usanga bigorana kuba umuhanzi yabasha gukora amashusho yose y'indirimbo ziba zigize umuzingo rimwe na rimwe zimwe bahitamo kuzireka. Ibi nabyo biri mu bitera agahinda umunyamuziki wo mu Rwanda kuba yirya akimara nyamara ibyuya bye bikaba impfabusa.

Uku kutagura ibihangano hakoreshejwe uburyo busanzwe butagoye ni nako bimeze iyo bigeze mu kumva indirimbo ku mbuga zicuruza imiziki zirimo Spotify, Amazon, Apple music, Itunes, YouTube, Audiomack, Boomplay n'izindi zose zigurishirizwaho ibihangano.

Ubundi mu bihugu byateye imbere, ariko ndavuga ibifite abaturage bamaze kumenya ko umuziki ari igicuruzwa nk'uko ujya mu iduka ukagura amazi yo kunywa ugakomeza urugendo. Ni nako muri rwa rugendo ugenda wiyumvira imiziki yakozwe hakoreshejwe amafaranga atagira ingano nyamara ukaba uyumvira idiho. 

Ngarutse rero muri biriya bihugu nka Nigeria usanga umuhanzi asohora umuzingo agahita ashyira amaboko mu mufuka akajya yirirwa ahinduranya tike z'indege ajya guceza mu mpande zose z'Isi. Reka mbahe urugero rwa hafi.

Umuhanzi umaze imyaka 2 mu muziki wa Nigeria witwa Rema yashyize hanze umuzingo we wa mbere witwa'Raves& Roses' waciye uduhigo ku Isi ku buryo ubu uyu musore w'imyaka 23 kumutumira bisaba kuba wibitseho akayabo kuko ubuzima bwe bwarahindutse. 

Ari guhaguruka yishyuwe $150000-290000 utabariyemo urugendo rw'indege, ikipe ye n'ibindi byose azakenera ageze mu gihugu cyamutumiye. Nibura ni miliyoni 172500,000 Frw mu gihe tugifite abahanzi banamurusha ubuhanga, uburambe mu muziki igikundiro hano iwacu bakigorwa no kubona akazi ko muri weekend mu tubari bitewe nuko tudaha agaciro umuziki ngo tuwugereho twawishyuye.

Uyu Rema ari kubarirwa umutungo wa miliyali y'amafaranga y'u Rwanda ntabwo baba bashyizemo imitungo afite irimo amazu, imodoka n'ibindi mu gihe twe umuhanzi arwara akabura uko ajya kwivuza kandi yarakoze imizingo yashimishije abanyarwanda mu bihe bitandukanye. 

Nubwo ingero zihari ari nyinshi z'uko umunyarwanda aho ari hose agize umuco wo gushyigikira ubuhanzi ntabwo twajya duhora mu nkuru zo kwerekena ko umuziki ntacyo winjiriza ba nyirawo.

Turebe Imizingo isaga 21 isize abanyarwanda banuriwe n'umuziki mwiza ndetse abahanzi/kazi bakaba bikomba intoki (kuryoherwa birenze urugero) no kuba barabashije kwesa imihigo.

Biragoye ko umuhanzi utarabashije gusohora umuzingo yaba afite icyo abwira abanyarwanda mu gihe isoko rimusaba kurirema ajyanye ibihangano. 

Ariko rero ni urugendo rusaba kudacika intege. Umutwe w'iyi nkuru usobanura ko utarabibye araza gukanja amanwa, utariteganyirije ngo asohore umuzingo araza kwifata ku munwa kuko adafite icyo gusangiza abafana be ndetse no kubona icyo kubwira abanyarwanda biragoye kukibona.

Turi mu kwezi kwahariwe umuganura ku buryo umuhanzi/kazi umusaruro aba akwiriye kuganuza abandi ari ibihangano. Ariko na hano mu Rwanda birashoboka ko umuhanzi yajya amurika umuzingo agasaruramo amafaranga menshi. Israel Mbonyi amurika album 2 kuri Noheri ya 2022 igitaramo cye cyaguzwe miliyoni 50 Frws.

Bivuze ko yishyuwe miliyoni 50 Frws noneho Mushyoma Joseph uzwi nka Boubu akicururiza . Amakuru yemeza ko yasaruyemo miliyoni 125 Frws. Kandi Mbonyi yahise akomereza mu Burundi naho yari yishyuwe na Coach Gael ndetse yanazengurutse Uburayi, Canada na Australia. Nibura ubaze neza ntabwo yabuze miliyoni 300 abika ku mufuka zivuye mu kumurika imizingo ibiri icyarimwe.

Kumurika album ni ubucuruzi nk'ubundi bwose ndetse niho hantu umuhanzi ashobora kungukira kurusha ibitaramo bisanzwe. Abari bagiye mu kumurika umuzingo wa mbere wa Vestine na Dorcas bise'Nahawe Ijambo'biboneye akayabo bahakuye karimo abaguze album, ababemereye ubufasha, ababahaye impano n'ibindi turarondoye.

1.Ruti Joel yasohoye album ya mbere yise 'Musomandera' iriho indirimbo 10. Yagiye hanze ku itariki 10 Mutarama 2023. Ni umuzingo wagizwemo uruhare na nyakwigendera Yvan Buravan. Indirimbo ziyigize zatunganyijwe na X on The Beat ziyungururwa (mix and mastering) na Bob Pro.

2. Danny Vumbi yasohoye umuzingo yise 365. Yawushyize hanze ku itariki 31 Werurwe 2023. Iriho indirimbo 10. Izina ryayo ryaturutse ku gihe cy'iminsi igize umwaka yamaze adasohora indirimbo. Yakozwe na Bob Pro, Made Beats, Telldhem na Pastor P. Ni umuzingo wa 6.

3. Mani Martin usigaye atuye muri Amerika nawe yasigiye abanyarwanda indirimbo zo kumva ku muganura. Ni Nomade yamurikiye abanyarwanda ku itariki 26 Gicurasi 2023. Ni album ya gatandatu igizwe n'indirimbo 8 zatunganyijwe na Foda, Madebeats, Didier Touch na Bob Pro.

4. Tom Close yahaye abafana be umuganura w'umuzingo yise Essence. Iyi album ya 9 igizwe n'indirimbo 13 yayisohoye ku itariki 5 Gicurasi 2023. Iriho indirimbo zatunganyijwe na Knox Beat, Bob Pro, Kenny Pro na Clement Ishimwe. Iriho abahanzi batandukanye nka B-Threy, Wezi, Sat-B, Bull Dog, Nel Ngabo na Riderman.

5. Israel Mbonyi yamuritse umuzingo yise'Nk'umusirikare'. Byabaye ku itariki 5 Kamena 2023. Ni umuzingo mushya yamurikiye abafana mu gitaramo cyabaye ku itariki 19 Gicurasi 2023 mu Intare Arena aho yanaboneyeho umwanya wo gufata amashusho n'amajwi by'iriya album.

6. Nel Ngabo yamuritse umuzingo wa 3 yise'Life, Love and Light' ubuzima, urukundo n'urumuri. Iriho indirimbo 13. Yifashishije abahanzi barimo P Fla, Sintex, Ruti Joel, John B Singleton na Maranatha Family.

7. Abaramyi James na Daniella bamuritse umuzingo wa 3 uriho indirimbo 7 ukaba witwa'Ibyiringiro'. Igitaramo cyabaye ku itariki 4 Gicurasi 2023 cyahuriyemo abasaga 1000. Hari nyuma y'imyaka 3 badakora igitaramo.

8. Mistaek yamuritse album yise 2k40 iriho indirimbo 17. Hari ku itariki 3 Kanama 2023. Iriho indirimbo zatunganyijwe na Bobly, The Major, Logic Hit, Made Beats, Jules Pro, Muriro, Bob Pro, Ayo Rash na OStyle. Iriho abahanzi nka Bull Dog, Okkama, Symphony Band, Bruce The 1st, Maestro Boomin na B-Threy.

9. Pastor P yamuritse umuzingo yise Ruticumugambi. Yayisohoye ku itariki 1 Gicurasi 2023. Ni umuzingo wa mbere uriho indirimbo 10. Hariho indirimbo za hambere yagiye ashaka abaziririmba.

Umuntu yavuga nka Kabanyana k'abakobwa, Rubanda rugira ayabo, Ibare, Agashinge, Yewe Roza, Wiriweho mwali z'Urukerereza. Hariho kandi Laurette ya Kamaliza yifashishije Miss Guelda Shimwa wegukanye ikamba ry'umurage muri Miss Rwanda 2017.

10. Bob Pro yashyize hanze umuzingo yise'Ni neza'. Yagiye hanze ku itariki 18 Gicurasi 2023.Ni album izaba igizwe n'indirimbo zirenga 30 yagabanyijemo ibice bibiri kubera ubwinshi bw'indirimbo, ku buryo azabanza gushyira hanze 10 cyangwa 12 za mbere mu gihe azakurikizaho izindi ziri kuri iyi album.

Yayihurijeho abahanzi: Chriss Eazy, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Bruce Melodie, The Ben Ariel Wayz n'abandi. Yatunganyijwe na Niz Beatz, Loader, Santana Sauce, Kozze, Pro Zed n'abandi.

11. Zizou Alpacino yamuritse indirimbo ya mbere mu zikubiye kuri album yise Doxa ikibiyemo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yafatanyije na King James basanzwe bari inshuti kuva kera. Indirimbo yabimburiye izindi yitwa Nkomeza aho nyakwigendera Junior Multisystem aba ari mu mashusho yayo naho King James akaba ayiririmbamo.

12. Audia Intore yamuritse umuzingo yise 'Uri mwiza Mama'. Ni igitaramo cyabereye mu ihema riri i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha. Umunsi yahuje n'umunsi wizihizwaho uw'abari n'abategarugori uba tariki 8 Werurwe akaba yarawumuritse uyu mwaka wa 2023. Uyu muzingo uriho indirimbo 12 zose ziri mu njyana Gakondo.

13. Sengabo Jodas ukora Gakondo yamuritse umuzingo yise Bene u Rwanda. Hari ku itariki 3 Gashyantare 2023. Uyu muzingo uriho indirimbo 10 zivuga ku mateka y'abanyarwanda, ubutwari bwa bene u Rwanda n'uburyo baharaniye kugarura amahoro mu gihugu.

14. Alyn Sano yamuritse umuzingo wa mbere yise'Rumuri'. Ibirori byabaye ku itariki 23 Kamena 2023. Ni album iriho indirimbo 13 ikaba igurishirizwa ku mbuga zose zicuruza imiziki.

15. Bwiza yamuritse umuzingo we wa mbere yise'My Dream' uriho indirimbo 14. Ni album igurishirizwa kuri www.bwiza.rw ikaba igura 500,000Frws (pre sale) mbere y'uko ayimurikiye abanyarwanda mu gitaramo kizaba ku itariki 15 Nzeri 2023.

Umuhango wo kumvisha itangazamakuru uyu muzingo wabaye ku itariki 10 Nyakanga 2023.

15. Juno Kizigenza yasohoye indirimbo zigize'Yaraje' umuzingo we wa mbere asohoye kuva yatangira gukora umuziki kinyamwuga. Ni umuzingo uriho indirimbo 17 akaba azakora ibitaramo byo kuyimurika ahereye i Burayi aho azajyana na Ariel Wayz bongeye gucudika.

16. Josh Ishimwe nawe azamurika umuzingo yise'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' ni igitaramo yabwiye inyaRwanda ko kizaba ku itariki 20 Kanama 2023 muri Camp Kigali. Iyi album iriho indirimbo zirenga 10.

17. Junior Rumaga azasangiza abanyarwanda umuzingo yise'Mawe' mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku itariki 11 Kanama 2023.

Yakabaye yarawusogongeje abanyarwanda ariko habayeho kwimura ibihe kubera ubusabe bw'abafana be bifuzaga ko n'abanyeshuri bazaba bahari. Yari kuwumurika ku itariki 28 Nyakanga 2023. Muri iki gitaramo azafatanya na Alyn Sano, Bruce Melodie, Bull Dogg, Niyo Bosco n'abandi.

Hari kandi indi mizingo itegerejwe vuba aha ku buryo isaha n'isaha twabona Niyo Bosco, Ish Kevin (Blood, Sweatand Tears), Papa Cyangwe, Nessa, Bushali (Full Moon) n'abandi badutayemo mu gani wa yamvugo ya b'ubu, imizingo dore ko yarangiye igisigaye ari ukunoza utuntu duke.

Ntitwabura gushimira abasohoye EP dore ko ukorora aba acira. Barimo Kenny Sol watanze umuganura kuri EP yise Stronger Than Before, Victor Rukotana ugiye gusohora EP yise Rukotana wa mbere, Javanix wasohoye EP yitwa'Zamani' n'abandi bagize uruhare mu kuryoshya iyi mpeshyi n'abo gushyigikirwa.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132665/utarabibye-araza-gukanja-amanwa-abandi-bari-kuganuza-ababo-urutonde-rwabahanzi-batanze-umu-132665.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)