Ni nyuma y'iminsi itanu aba bakobwa batangiye guhatana. Camila Uwineza [Nimero 2] uri ku mwanya wa mbere afite amajwi 3,034, akurikiwe na Anet Mbabazi [Nimero 4] ufite amajwi 2,980; Muziranenge Alice [Nimero 10] ufite amajwi 2,819 ari ku mwanya wa Gatatu, Mushimiyimana Anita [Nimero 31] ku mwanya wa kane n'amajwi 2,213.
Ku mwanya wa Gatanu hariho Gihozo Blesing [Nimero 40] ufite amajwi 1,589, ku mwanya wa Gatandatu hariho Tuyizere Grace [Nimero 44] ufite amajwi 1,152, Bianca Yonsen [Nimero 20] ari ku mwanya wa Karindwi n'amajwi 1,087.
Ku mwanya wa munani hari Mukamisha Sandrine [Nimero 11] ufite amajwi 1,035 n'aho ku mwanya wa cyenda hari Benitha Atete [Nimero 3] ufite amajwi 977 ndetse na Mugeni Queen uri ku mwanya wa cumi n'amajwi 880.
Aba bakobwa 44 bari guhatana bavuye muri 88 bari biyandikishije bagaragaza inyota yo guhatana muri iri rushanwa rigamije gufasha abanyamideli kugera ku rwego Mpuzamahanga.
44 batsinze bari guhatana muri iki cyiciro cy'amatora yo kuri internet, bazavamo 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma.
Aba 20 nabo bazavamo batatu bazatsinda, ari nabo bazafashwa gushakisha amarushanwa Mpuzamahanga yo ku rwego rw'Isi bazitabira.
Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa aherutse kubwria InyaRwanda ko 44 batoranyijwe hashingiye ku bintu bitandukanye.
Ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana n'ayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi.'
Akomeza ati 'Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera kuyindi nshuro.'
Ndekwe Paulette ashima Leta "idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko" kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.
Abakobwa 44 batsinzemo biganjemo amasura mashya uretse Gretta Iwacu wagarutsemo nyuma yo gutahana muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE1.Camila Uwineza: 3,034
2.Mbabazi Anet: 2,980
3.Muziranenge Alliance: 2,819
4.Mushimyimana Anita: 2,213
5.Gihozo Blesing: 1,594
6.Tuyizere Grace: 1,152
7.Bianca Yonsen: 1,087
8.Mukamisha Sandrine: 1,036
9.Benitha Atete: 977
10.Mugeni Queen: 880