Visi kapiteni w'ikipe y'igihugu yambitse impeta umukunzi we avuga icyo yamukundiye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Visi kapiteni w'ikipe y'igihugu mu mukino wa Baskteball, Ndizeye Dieudonne Gaston yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we, Karekezi Ruzindana Liliane.

Ku mugoroba w'ejo hashize nibwo Gaston mu birori byabereye muri Treasures of Ikoro mu Mujyi wa Kigali yasabye Ruzindana Liliane ko yazamubera umugore undi arabyemera maze amuha urutoki rwa mukubita rukoko rw'ukuboko kw'ibumoso bamwambika impeta.

Mu kiganiro kigufi Gaston yahaye ISIMBI, yavuze ko ikintu yamukoreye kikamutungura kurusha ibindi ari uko yamwemereye urukundo.

Ati 'ikintu yankoreye kikantungura ni ukuba yaranyemereye urukundo. Byarankundiye.'

Gaston usanzwe ukinira Patriots BBC, yakomeje avuga ko ikintu cyatumye amuhitamo mu bandi bakobwa ngo azamubere mama w'abana be ari uko bahuje ibintu byinshi.

Ati 'impamvu namuhisemo ni imico ye. Ni umukobwa nasanze njye na we hari ibintu byinshi duhuje, niyo mpamvu nahisemo ko yazambera mama w'abana banjye.'

Gaston yahisemo kwambika umukunzi we Karekezi Ruzindana Liliane impeta y'urukundo nyuma y'umwaka urenga bakundana, baranateganya gukora ubukwe mu minsi ya vuba.

Gaston yasabye Ruzindana Liliana ko yazamubera umugore
Ruzindana yatanze ikiganza maze Gaston amwambika impeta



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/visi-kapiteni-w-ikipe-y-igihugu-yambitse-impeta-umukunzi-we-avuga-icyo-yamukundiye-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)