Wagirango bakinaga batuzuye! Hano mu Rwanda ikipe yatsinze indi urunganda rw'ibitego 16 ku busa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa ngaruka mwaka rihuza amabanki yatangiye Equity Bank inyagira Access Bank ibitego 16-0.

Iri rushanwa ririmo riba ku nshuro ya 4 ryatangiye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 5 Kanama 2023 aho mu mupira w'amaguru habaye imikino 2.

Mu itsinda rya A, Equity Bank ikoresha amwe mu mazina azwi cyane muri ruhago y'u Rwanda, nka kapiteni Habyarimana Innocent [Di Maria] ari na we kapiteni, Tuyizere Donatien wamenyekanye nka Djojori ndetse na rutahizamu Dusange Bertin yari yakinnye na Access Bank.

Uyu mukino wabereye kuri 'Tapis Vert' i Nyamirambo ku wa Gatandatu, Equity yayinyagiye itayibabariye ibitego 16-0.



Source : https://yegob.rw/wagirango-bakinaga-batuzuye-hano-mu-rwanda-ikipe-yatsinze-indi-urunganda-16-ku-busa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)