Wenda yari no gukina muri PSG none kure yageze ni muri Tanzania! Migi wasoje ruhago aricuza kuba yarumviye ibitekerezo bipfuye bya Haruna Niyonzima akitesha amahirwe yo gukina mu kiciro cya mbere mu Bufaransa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wenda yari no gukina muri PSG none kure yageze ni muri Tanzania! Migi wasoje ruhago aricuza kuba yarumviye ibitekerezo bipfuye bya Haruna Niyonzima akitesha amahirwe yo gukina mu kiciro cya mbere mu Bufaransa.

Migi ngo ikintu yicuza mu buzima bwe ni uko yigeze kumvira Haruna Niyonzima bigatuma ava mu Bufaransa aho bari bagiye gukora igeragezwa kandi baritsinze.

Yagize ati'Mu buzima nicuza byinshi ariko cyane cyane mu mupira w'amaguru nicuza kuba hari igihe nigeze kujya gukora igeragezwa hanze njye Haruna Niyonzima mu Bufaransa mu ikipe ya Le Havre yari mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa(ubu iri mu cya kabiri), dukora igeragezwa turaritsinda baratubwira ngo ni byiza ariko batubwira ko igihugu cyacu kitazwi mu mupira w'amaguru ko turi butangirire mu bana b'imyaka 17 na 18.'

'Icyo gihe batangiye kutwereka aho tuzaba n'uburyo tuzatangira kwiga ariko bitewe n'imyumvire Haruna yari afite avuga ngo turi bakuru ntabwo twakinira aba bana ahubwo twisubirire i Kigali, dufata umwanzuro wo kugaruka i Kigali barimo kunyinginga bambwira ngo ndakina umwaka 1 cyangwa 2 duhite tukuzamura mu ikipe nkuru, icyo gihe nagendeye ku bitekerezo bya Haruna dufata indege tugaruka i Kigali, ubu ndatekereza iyo nza kwihangana mba ndi mu bakinnyi wenda barimo gukina mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.'

 



Source : https://yegob.rw/wenda-yari-no-gukina-muri-psg-none-kure-yageze-ni-muri-tanzania-migi-wasoje-ruhago-aricuza-kuba-yarumviye-ibitekerezo-bipfuye-bya-haruna-niyonzima-akitesha-amahirwe-yo-gukina-mu-kiciro-cya-mbere-mu-b/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)