Wizkid ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi ku mazina ya Wizkid yapfushije umubyeyi nk'uko ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cya Nigeria bitangaza.

Mrs Jane Dolapo Balogun wari umubyeyi wa Wizkid yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ariko bitangira gusakara hirya no hino ku mugoroba.

N'ubwo Wizkid ntacyo yari yatangaza ku rupfu rw'umunyeyi we, umureberera inyungu yemeje aya makuru avuga ko ari ukuri koko umubyeyi wa Wizkid yitabye Imana.

Ureberera inyungu Wizkid, Sunday Are yagize ati "Yego, yitabye Imana mu gitondo cya kare ahagana mu masaha ya saa saba n'igice."

Mrs Jeane uretse kuba yari nyina wa Wizkid, yagize uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry'umuziki wa Wizkid kandi yakundaga kumufasha buri gihe no kumuba hafi mu rugendo rw'umuziki we.

Uyu mubyeyi yakunze kujya agaragara mu bitaramo byinshi bya Wizkid ndetse akaza no gukora mu ntoki umuhungu we amutera imbaraga imbere y'abafana be.

Kugeza magingo aya, ntabwo hari hamenyekana ikintu kihishe inyuma y'urupfu rw'uyu mubyeyi cyane ko amakuru bayagize ibanga no kumenyekana akaba ari ureberera inyungu Wizkid wabyemeje.


Wizkid ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we umubyara



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133356/wizkid-ari-mu-gahinda-ko-gupfusha-umubyeyi-133356.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)