Yagiye gusaba amafaranga batari bakorera! Hamenyekanye impamvu yatumye Buregeya Prince asezera ku kuba Kapiteni bigahita bihabwa Ombalenga Fitina - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagiye gusaba amafaranga batari bakorera! Hamenyekanye impamvu yatumye Buregeya Prince asezera ku kuba Kapiteni bigahita bihabwa Ombalenga Fitina.

Nk'uko bitangazwa na Jean Claude Kwizigira kuri Radio Rwanda ngo Buregeya Prince yazize kujya kubaza amafaranga.

Claude avuga ko abakinnyi yari abareye Kapiteni bamutumye ngo ababarize niba agahimbazamusyi bari guhabwa bagiye muri Somalia bazagahabwa nubwo umukino uzabera mu Rwanda.

Mu kujya kubaza, yabajije mbere y'uko bajya no mu kibuga ku mukino ubanza banganyagamo na Gaadiidka FC yo muri Somalia.

Ibyo byarakaje ubuyobozi bwa APR FC bituma bahita bamusaba kwegura kuri izo nshingano ni uko maze bahita bashyiraho Ombalenga Fitina.



Source : https://yegob.rw/yagiye-gusaba-amafaranga-batari-bakorera-hamenyekanye-impamvu-yatumye-buregeya-prince-asezera-ku-kuba-kapiteni-bigahita-bihabwa-ombalenga-fitina/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)