Yahaye impano umubyeyi we, bamusabira umugeni... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yagiye aririmba mu bitaramo by'abandi bahanzi yabaga yatumiwemo, ariko yari atarakora igitaramo cye bwite.

Ishimwe avuga ko mu 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023 yabaye itariki idasanzwe mu buzima bwe, kuko yabashije guhuriza hamwe imbaga y'abantu mu gitaramo yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

Iki gitaramo yagikoze ashyigikiwe n'amatsinda akomeye mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana. Yifatanyije na Alarm Ministries yaririmbye indirimbo zirimo: Hahiriwe umuntu, Nzakomeza Nkwizere (Kuko imigambi yawe), Yasatuye ijuru, ndetse na Imana yo mu misozi.

Yakoranye kandi na Chorale Christus Regnat yaririmbye indirimbo zirimo: Umunsi w'uhoraho, Igipimo cy'urukundo, Ukuboko k'uhoraho, Uhoraho waramfashe, Umuhamirizo wa Nyiribiremwa ndetse na Mana idukunda.

Christus Regnat ni Korali imaze kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika ikaba ibarizwa muri Paruwasi Regina Pacis/Remera. 

Igizwe n'abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye by'imyaka, aho usangamo urubyiruko rw'abasore n'inkumi, abagore n'abagabo, amajigija n'ibikwerere ndetse n'abegeye hejuru ho gato mu myaka.

InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 5 byaranze iki gitaramo cya Josh Ishimwe


1.Josh Ishimwe yapfukamye ashima Imana yabanye nawe

Mu ntangiriro y'iki gitaramo, Josh Ishimwe yafashwe n'amarangamutima atamenye aho aturutse arapfukama ashima Imana mu gihe cy'iminota irenga ibiri.

Byaturutse ku Magana y'abantu yitabiriye igitaramo cye atari yiteze, asubiza inyuma amaso yibuka urugendo agendanye n'Imana n'umubyeyi we.

Mu ijwi ryo hejuru, Josh yavuze ko ashima buri wese witabiriye igitaramo cy'umuhungu wahamagawe n'Imana. 

Ati "Ndashima Imana ku bw'ababyeyi bahari, ababyeyi bari aha ngaha mwaje gushyigikira umuhungu muto nk'uyu ng'uyu ariko wahamagawe, kandi iyamuhamagaye n'iyo izamukomeza. Allelluah."

"Ntabwo turi hano tuvuga idini, ntabwo turi hano tuvuga ikindi, turavuga Imana. Turi gusingiza Imana yo nyiri biremwa."

Muri iki gitaramo, Josh Ishimwe yavuze ko abantu bataramenya Imana bakwiye kuyimenya nk'Imana itanga umugisha utagabanyije, ihindura amateka, Imana isumba byose yamubereye urufatiro rw'ubuzima.

Josh yavuze ko iki gitaramo ari intangiriro y'inzozi ze ziri gusohora. Ati "Ndi inde wo kubona ibi byose." Yavuze ko ari ikinege kuri Nyina babana. Ati "Ndashima ko ntamubereye umupfapfa." 

Avuga ko afite ishimwe kuri we, kuko ku myaka itari myinshi abashije kwandika amateka.

2.Abahanzi batunguranye muri iki gitaramo

Kuva mu mezi atatu ashize, Josh Ishimwe yagiye agaragaza ko muri iki gitaramo cye cyihariye azifatanya cyane n'amatsina akomeye mu muziki mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Alarm Ministries ndetse na Chorale Christus Regnat ariko sibo byagenze.

Kuko mu gitaramo hagati, uyu muhanzi yagiye akomoza ku mazina ya bamwe mu bahanzi babaye urufatiro rw'umuziki we kugeza ubwo bamwe abakiriye ku rubyiniro.

Josh Ishimwe yakiriye ku rubyiniro Alex Dusabe baririmbana indirimbo 'Uragahora ku ngoma' yamamaye mu buryo bukomeye.

Nyuma y'iki gitaramo, Josh Ishimwe yabwiye InyaRwanda ko yifashishije Alex Dusabe, kubera ko ari umwe mu bahanzi afatiraho urugero mu muziki we.

Muri iki gitaramo kandi, yanakoranye indirimbo na Yvan Ngenzi, umuhanzi uzwi cyane mu muziki wa gakondo. 

Ngenzi yagize uruhare rukomeye mu muziki wa Josh Ishimwe kuva atangiye umuziki we kugeza n'ubu, baririmbana indirimbo 'Ntahemuka' ndetse na 'Umunara muremure'.

Yakiriye ku rubyiniro kandi umuhanzi Fabrice baririmbana indirimbo 'Inkovu z'urukundo' ari nayo yashyize akadomo kuri iki gitaramo.

Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo Himbaza Club izwiho umudiho w'ingoma wo mu Burundi ndetse n'itsinda Ichtus ADEPR Nyarugenge.


3.Abitabiriye iki gitaramo basabiye Josh Ishimwe urugo rwiza

Uyu muhanzi umaze imyaka ibiri n'amezi atandatu mu muziki amaze kugira igikundiro cyihariye ahanini biturutse ku ndirimbo avugurura zifatiye ku madini atandukanye.

Ni umuhanzi w'umukuristu binumvikana cyane mu buryo yisunga ijambo ry'Imana. Muri iki gitaramo yaririmbye mu bice bibiri, hose atanga ibyishimo.

Umushyushyarugamba Shaba wayoboye iki gitaramo, mbere y'uko agenda amwakira muri buri gice, yasabaga abitabiriye igitaramo gucana amatoroshi ya telefoni mu rwego rwo kumwakira, bavuza akaruru k'ibyishimo bagaragaza ko bamunyotewe.

Nk'ibisanzwe muri ADEPR humvikanamo amajwi ya bamwe mu bakora ivugabutumwa ryubakiye ku buhanuzi, aho bamwe bagiye bahanika amajwi, bamwaturiraho umugisha, bavuga ko bamukunda, kugeza ubwo umwe mu bagore avuze mu ijwi ryo hejuru agira ati 'Imana izamuhe umugore umukwiriye'.


4.Yahaye impano yihariye umubyeyi we (Nyina)

Umubyeyi wa Josh Ishimwe ni umwe mu Magana y'abakristu bitabiriye igitaramo cye. Ndetse, Josh yakunze kumvikana avuga ko atewe ishema no kuba umubyeyi we ari umwe mu bari kubona uko inganzo ye yakuze kuva mu myaka ibiri ishize.

Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko, mbere y'uko asoza igitaramo yahamagaye ku rubyiniro umubyeyi we amushimira mu ruhame ku bwo kumurera no kumwitaho.

Yavuze ko Nyina adakunda kuvuga amagambo menshi, kandi yamubereye inkingi mwikorezi mu buzima no mu muziki akora.

Yabwiye abari muri iki gitaramo ati "(Mama) yambereye intwari. Ntabwo ababyeyi bose ari uko baba intwari, ariko uyu mubyeyi mureba yambereye intwari, ambera Mama ambera Papa kandi w'ibihe byose, abifashijwemo n'Imana."

Umubyeyi we afashe ijambo yavuze allelluah inshuro nyinshi ashimira Imana. Josh Ishimwe yabwiye InyaRwanda ko atorohewe no guhitamo impano yahaye umubyeyi we, avuga ko atabona uko amusobanura mu buzima bwe.

5.Josh Ishimwe yatangaje CD ya album ye ya mbere

Ni ubwa mbere Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka 'Yezu wanjye' yasubiyemo, yakoze igitaramo cye bwite nyuma y'imyaka ibiri ishize ari mu muziki afasha abantu kwegerana n'Imana binyuze mu bihangano bifasha benshi.

Yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibiri ishize yarakunzwe.

Yahereye ku ndirimbo zirimo nka 'Yesu Ndagukunda', 'Amasezerano', 'Yezu wanjye', 'Rya Joro', 'Munsi y'umusaraba' n'izindi.

Izi ndirimbo zose avuga ko yabashije kuzikubira kuri album ye ya mbere, kandi yayikoze mu buryo bwa CD ku buryo uwakifuza kuyitunga wese yayibona.

Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko ari agaseke gapfundikiye kuri album ye ya kabiri ari gutegura. 







Josh Ishimwe yatangaje ko iki gitaramo ari inzozi ze zatangiye kuba impamo


Massamba Intore wizihiza imyaka 40 ari mu muziki yitegereza ubuhanga bwa Josh Ishimwe


Ishimwe yaririmbaga asaba ababyeyi n'abandi gufatanya nawe kuririmbira no kubyinira Imana


Abaririmbyi barimo Peace Hoziana [Uwa kabiri uturutse ibumoso] bafashije Josh Ishimwe muri iki gitaramo


Umutima wishimwe kuri Josh Ishimwe nyuma yo gukora igitaramo gisingiza rurema


Ishimwe yakoze iki gitaramo afata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze


Inkweto Josh Ishimwe yari yambaye, ataramira abakunzi ingazo ye


Ifoto igaragaza isaha Josh Ishimwe yaserukanye muri iki gitaramo cyatangiye saa kumi n'imwe, gishyirwaho akadomo saa yine z'ijoro



Mu gitaramo nk'iki ufata igihe cyo gutekereza ku mirimo myiza Imana yagukoreye- Umubyeyi wa Josh yumvaga neza icyanga cyo gukorera Yezu Kristu


Byari ibihe byo kwegerana no gusaba n'Imana nyiribiremwa


Umubyeyi wa Josh Ishimwe yazamuye 'Allelluah' ashima Imana yamufashije kurera umwana we mu buzima bwa gikristu


Josh Ishimwe yavuze ko yahamagawe n'Imana kandi yiteguye kuyikorera mu mashyi no mu mudiho


Josh Ishimwe yahaye impano umuryango wa Producer Boris umukorera indirimbo za gakondo ahuza n'umuziki ugezweho 


Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire uherutse gusohora indirimbo 'Zahabu' yari muri iki gitaramo 


Chorale Christus Regnat yongeye gutaramira abakunzi be binyuze mu ndirimbo ziha ikuzo Imana 


Christus yisunze umuziki w'indirimbo zanditse, abantu barizihirwa 


Umwanditsi w'indirimbo, Bizimana Jeremie niwe wayoboye Christus Regnat ubwo yaririmbaga muri iki gitaramo 


Ingabire Dorcas, umugore wa Papy Clever yari muri iki gitaramo 


Papy Clever, umunyamuziki Imana yahagurukije kuva mu myaka ine ishize 


Eric Shaba uzwi cyane kuri Twitter akaba umushyushyarugamba (MC) mu bitaramo cyane cyane bya 'Gospel' niwe wayoboye iki gitaramo abihuza n'isengesho 



Alarm Ministries yashyize abantu mu mwuka binyuze mu ndirimbo z'ayo z'umudiho 


Umunyarwenya Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome yateye isengesho 


Pasiteri Desire yavuze ko indirimbo za Josh Ishimwe 'nta matiku arimo, nta nzara irimo' 


Umunyamakuru Murenzi Emmanuel [Emmalito] uherutse kurushinga



Yvan Ngenzi yatangaje ko yishimiye kubona Josh Ishimwe akabya inzozi ze Â 


Fabrice yasanganiye ku rubyiniro Josh Ishimwe


Alex Dusabe wizihiza imyaka 18 ari mu muziki yahuje imbaraga na Josh Ishimwe 


Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi


Peace Hozy uherutse gusohora indirimbo 'Ruhuka'



Himbaza Club yanyuze benshi mu mutagara w'ingoma z'umudiho wo mu Burundi 


Peter Kagame [Umugabo wa Isheja Sandrine] ari kumwe na Massamba Intore























Ichtus ADEPR Nyarugenge yanyuze benshi mu ndirimbo zirimo 'Excess Love' 


'Bamenya' yanyujijeho ahamya Imana ubwo yafatanyaga na Josh Ishimwe kuririmba 


Umuhanzi Emmy Vox witegura gukora igitaramo tariki 1 Nzeri 2023 yahurijemo Israel Mbonyi na Bosco Nshuti


Fleury Legend washinze BahAfrica Entertainment yari muri iki gitaramo










Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Josh Ishimwe

AMAFOTO: Freddy Rwigema- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133411/yahaye-impano-umubyeyi-we-bamusabira-umugeni-udushya-5-twaranze-igitaramo-cya-josh-ishimwe-133411.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)