Niko kuri: Hamenyekanye impamvu ikomeye cyane yatumye umwana w'Umunyarwanda ataba kapiteni w'ikipe ya APR FC kandi yarabikwiriye.
Umutoza mushya wa APR FC Thierry Froger w'imyaka 60 y'amavuko yemeje ko kapiteni mushya w'ikipe y'Ingabo z'Igihugu ari Umugande ukina hagati mu kibuga witwa Thaddeo Lwanga.
Impamvu nyamukuru uyu mutoza yagize kapiteni uyu musore w'Umugande Thaddeo Lwanga ngo nuko babanye mu ikipe ya Arta Solar yo muri Djibouti.
Ubusanzwe Umunyarwanda wahabwaga amahirwe yo kuba kapiteni w'ikipe ya APR FC ni Ombolenga Fitina uyimazemo imyaka myinshi gusa umutoza w'Umufaransa Thierry Froger ntabwo yamugiriye icyizere cyo kwambara iki gitambaro cyambarwa n'umugabo.