Yamuciye mo ibice abita ahantu hatandukanye; Umugabo witwa Rusanganwa Donatien arakekwa ho kwica umugore we urwagashinyaguro nyuma y'ikintu gikomeye cyabaye mu rugo rwabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma haravugwa inkuru y'umugabo wishe umugore we urwagashinyaguro.

Umugabo witwa Rusanganwa Donatien arakekwa ho icyaha cyo kwica umugore we Ikitegetse Angelique urwagashinyaguro nyuma y'amakimbirane yari ari mu rugo rwabo.

Uyu mugore Ikitegetse Angelique yaburiwe irengero ubwo yavaga mu birori by'umwisengeneza we, nyuma abaturanyi bakomeje kumuhamagara kuri telefone ariko ntibamubone.

Nyuma yo kumubura bafashe icyemezo cyo kumushaka kugeza bamubonye, kugeza ubu babonye igice kimwe cy'umubiri we cyaratawe mu kiyaga, ikindi gice kiracyashakishwa.

Kubera amakimbiranye yari yarageze ku rundi rwego muri uru rugo, aba bombi bari baramaze kwaka divoruse ndetse urukiko rwarabyemeje hasigaje kuzisinyaho gusa.

Umuyobozi wa RIB yatangaje ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, ndetse iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane n'abandi baba babyihishe inyuma.

 



Source : https://yegob.rw/yamuciye-mo-ibice-abita-ahantu-hatandukanye-umugabo-witwa-rusanganwa-donatien-arakekwa-ho-kwica-umugore-we-urwagashinyaguro-nyuma-yikintu-gikomeye-cyabaye-mu-rugo-rwabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)