Mbarushimana Maurice Jean Paul uzwi cyane ku izina rya Maurix Baru ni umuhanzi akaba n'umuhanga mu gucuranga ibicurangisho byinshi by'umuziki wa kizungu. Uyu uri mu bafite inararibonye mu muziki Nyarwanda unawumazemo igihe, niwe wateguye igitaramo yise 'Afro Opera'.
Iki gitaramo kizaba ku wa 11 Kanama 2023 kuri Grazia Apartment Hotel ku Kimihurura. Maurix Baru aherutse gutangariza InyaRwanda ko yagiteguye nyuma y'ubusabe bw'abantu benshi batabashije kwitabira igitaramo nk'iki yaherukaga gukora muri Kamena.
Maurix Baru yateguye igitaramo cya 'Afro Opera Concert' yahurijemo abarimo Ben Nganji
Kwinjira muri iki gitaramo cya Maurix Baru ni 10. 000Frw ndetse na 20. 000Frw. Abakunzi be kandi bashobora no kugura itike banyuze ku rubuga www.noneho.com.
Uyu mugabo wateguye iki gitaramo, izina rye riri mu mazina yatangiye kumenyekana kera ubwo umuziki Nyarwanda wari utangiye kwiyubaka.Â
Izina rye ryagize ubukana mu myidagaguro ubwo yarambikaga ibiganza ku mishinga y'indirimbo zakunzwe bukomeye.
Abinyujije muri studio ye yise 'Maurix Music Studio' yashyize ku isoko indirimbo zamenyekanye zirimo nka 'Mbwira Yego' y'umuhanzi Tom Close imaze imyaka 10.
"Sindi indyarya" y'itsinda rya Urban Boys, "Nakoze iki" y'umuraperi Riderman, "Amahirwe ya nyuma" ya Mugisha Benjamin [The Ben] n'izindi nyinshi.Â
Ni indirimbo yakoze akiri ku ntebe y'ishuri, biturutse ku rukundo rw'umuziki yakuranye rwakomotse ku babyeyi be bari abanyamuziki.Â
Maurix Baru yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo 'Mbwira Yego' ya Tom Close
Akiri muto, Se wari umucuranzi wa gitari yakundaga kumujyana mu bitaramo by'umuhanzi Kagambage witabye Imana, kureba ibitaramo by'amakorali, abasaza baririmba ururimi rw'ikiratini n'abandi.
Yagize n'amahirwe akomeye yo kwiga gucuranga piano yiga mu iseminari, acurangira korali ndetse anahahimbira indirimbo zitandukanye.
Maurix yari umwe mu basore bakinaga umupira w'amaguru, ariko yaje gufata umwanzuro wo kwihebera umuziki, ibindi abishyira ku ruhande.
Maurix Baru ari mu bahanzi b'inararibonye bamaze igihe mu muziki
Yakoze umuziki mu buryo bwagutse ubwo yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, aho yayoboye Orchestre ya Kaminuza y' i Butare mu mwaka wa 2007-2008.
We n'abandi yatozaga kuririmba bagiye batwara ibikombe bitandukanye, ndetse Orchestre yari ayoboye yahagarariye u Rwanda muri Algeria.
Mu 2008 yatorewe kuyobora uruhando rw'abahanzi bo muri Kaminuza (Forum des artistes musiciens - UNR), anashinga studio ye yitwa Maurix Music Studio.
Maurix Baru uherutse gusohora indirimbo yise "Taxi" inafite amashusho anyuze amaso, yanagiye akundwa mu ndirimbo ze zirimo "Mama ndakuririmbira", "Ugira Ubuntu", "Mureke abana bansange" n'izindi nyinshi, zimwe zagaragaye kuri album yise "Nyiyoborera" .
Anafite kandi album yise "Numero ya mbere", yagize uruhare runini mu kwerekana ubuhanga bwe nk'umuhanzi nyuma y'igihe benshi bamuziho kuba utunganya indirimbo. Iyi album yashimangiye ko no kuririmba abishoboye cyane cyane kuririmba mu njyana ya 'Classic'.
Hamwe n'abacuranzi be, Maurix Baru ageze kure yitegura igitaramo cya 'Afro Opera Concert'
Kuri ubu Maurix Baru ageze kure imyiteguro yigitaramo cyubakiye ku muziki wa 'Afro Opera' aho yiteguye guha ibyishimo abakunzi bayo dore ko iyi njyana ifite abakunzi benshi badakunze kubona ibitaramo byayo.