Yaretse akazi k'Igenamari! Impamvu eshatu zat... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023 mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ishize gahunda ya Youth Connekt Rwanda igira uruhare mu guhindura ubuzima bw'urubyiruko.

Uyu muhango wabereye mu Intare Conference Arena, kandi witabiriwe na Perezida Paul Kagame, abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu n'abandi.

Capt. Nsengiyumva Michael yavuze ko mu 2016 ari bwo yasoje amashuri ya Kaminuza aho yigaga mu mahanga, kandi icyo gihe babizezaga ibitangaza no kubaho neza mu buzima.

Avuga ariko ko kuva akiri muto yatojwe ko 'ubwenge bwacu, ubumenyi bwacu, imbaraga zacu zigomba guteza imbere igihugu cyacu'.

Uyu musirikare yavuze ko ku Isi yose 'buri gihugu gitezwa imbere n'amaboko y'abana bacyo'. Ibi ngo ni byo byatumye agaruka mu Rwanda ahita abona akazi ku isoko ry'imibare n'imigabane yakoze mu gihe cy'umwaka umwe.

Yavuze ko n'ubwo yari anyuzwe n'akazi yakoraga, ariko yumvaga ataragera ku ntego yihaye. Avuga ko muri we yabonaga ko akazi k'igenamari yakoraga 'yagakora no mu kindi gihe cy'ubuzima bwe'.

Avuga ko nta kintu gishimisha mu buzima nko kuba uri umuto, ufite imbaraga kuko ari ibintu bibaho rimwe mu buzima. Ibi iyo yabitekerezaga, yasanga ari impamvu ikomeye yo gutanga umusanzu we ku 'gihugu cyanjye'. Ati "Ni uko natekereje kujya mu gisirikare."

Impamvu ya kabiri yatumye ajya mu gisirikare ni uko yabonaga benshi bari baziranyi bakiri bato barabamaze kujya mu gisirikare, kandi akabona ni umwuga ubateye ishema.

Uyu musirikare yavuze ko ibi byose byashyigikiwe n'impamvu yo 'gukunda igihugu kugeza aho wakitangira nk'umurage 'ukomeye twarazwe n'abasekuruza'. Ati "Ndetse ni igihango tutagomba gutatira nk'urubyiruko."

Capt. Nsengiyumva Michael avuga ko igihe gishize ari mu gisirikare yahuye n'abantu benshi, yaba abo mu Rwanda no mu mahanga, yasanze bahuriye ku gukunda igihugu no kutingira

Yabwiye urubyiruko ko kurinda Igihugu ari inshingano zabo, cyane ko ibarura rigaragaza ko ari bo benshi mu gihugu, kuko barenga 65%.

Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rufite amahoro, kandi rugira uruhare mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Avuga ko urubyiruko rufite umukoro mu gutera ikirenge mu 'cy'ababyeyi bacu'bunamuye u Rwanda, bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabwiye urubyiruko rushaka kwinjira muri RDF ko amarembo akinguye. Ati "Birashoboka ntimugire ubwoba. Ndetse, amarembo ni magari. Murakoze.'


Capt. Nsengiyumva Michael yavuze ko yinjiye muri RDF kubera ko yashakaga gukorera Igihugu cye 


Umukinnyi wa Basketball, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques, ari mu bitabiriye Youth Connekt

Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah yashimye Perezida Kagame ku bwo gushyigikira Youth Connekt

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwiremamo icyizere no guharanira agaciro kabo buri munsi

Ibihumbi by'urubyiruko bahuriye muri Intare Conference Arena mu kwizihiza imyaka 10 ya Youth Connekt







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133531/yaretse-akazi-kigenemari-impamvu-eshatu-zatumye-capt-nsengiyumva-michael-yinjira-muri-rdf-133531.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)