Yari impanuka iteye ubwoba: Ikamyo yagonze imodoka itwara abagenzi rusange yari itwaye abagera kuri 18 bava i Kigali - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge mu kagari ka Kigembe Umudugudu wa Buhoro, habereye impanuka y'imodoka 2 zagonganye abantu 5 barakomereka bikomeye, abandi 13 bakomereka byoroheje.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023, yatewe n'ikamyo yari itwawe n'umushoferi witwa Byiringiro André yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, ageze Gacurambenge yataye umukono we agonga imodoka itwara abagenzi rusange yavaga i Kigali igana i Muhanga abantu bose bari muri iyo modoka rusange barakomereka.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye bya CHUK, Kibagabaga, Remera-Rukoma ndetse no ku kigo nderabuzima cya Kamonyi.

Umushiferi wari utwaye iyi modoka ntabwo yari yanyoye ibisindisha, gusa icyateye impanuka ni uko yari ifite umuvuduko mwinshi.



Source : https://yegob.rw/yari-impanuka-iteye-ubwoba-ikamyo-yagonze-imodoka-itwara-abagenzi-rusange-yari-itwaye-abagera-kuri-18-bava-i-kigali/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)